Ntabwo tuzihanganira ibikorwa bya FDLR-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazihanganira ibikorwa by’umutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ucumbikiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, mu ijambo yagejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, bitabiriye umusangiro ngarukamwaka, wabereye muri Kigali Convention Centre.

 Umukuru w’igihugu yavuze ko akenshi iyo ahuye n’abantu bamubaza niba u Rwanda ruri muri Congo cyangwa rutariyo, ababaza impamvu batekereza ko rwajyayo.

Ati “Bavuga ko u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ruhafite n’ibikorwa. Igisubizo cyanjye kuri ibyo buri gihe cyagiye kiba kubabaza nti ‘kuki mutekereza ko u Rwanda rugomba kujya mu Burasirazuba bwa Congo?”

Perezida Kagme yavuze ko uburyo bwo gukura u Rwanda muri ibi ari ugukemura ikibazo cya FDLR ihamaze imyaka 30.

Ati “Niba wumva impamvu, uburyo bwo gukura u Rwanda muri ibyo ni ugukemura icyo kibazo. Twumvise ikibazo cya FDLR irimo abagize uruhare muri Jenoside igihe kinini hafi imyaka 30. Ntabwo ari ibintu biri aho mu kirere byahimbwe, hari ibimenyetso. Nagiye mbwira abantu nti mbere yo kumbaza ko turi muri Congo cyangwa tutariyo, mugomba kubanza kunsubiza impamvu iki kibazo gihari.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko igihe cyose abarwanyi ba FDLR bazajya bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ruzajya rubyikemurira.

Yagize ati “Mugomba kubanza kumbwira impamvu mu Ugushyingo 2019 FDLR yarenze umupaka ikica abaturage bacu mu Kinigi n’ahandi, ugomba kubanza kunsubiza impamvu. Ntabwo ndi kugusaba kumfasha icyo kibazo, iyo bambutse umupaka turacyikemurira, ariko kuki tudakemura icyo kibazo duhereye ku mpamvu muzi.”

 Perezida Kagame yanenze amahanga yihunza ikibazo cya FDLR kandi irimo abasize bahekuye u Rwanda.

“Iyo ikibazo cya FDLR kijemo basa nk’abakigendera kure, hari impamvu wenda iri inyuma y’ibyo wenda bamwe muri twe tutumva. Ese hari umuntu hano ushaka ko iki kibazo cya FDLR gikomeza kubaho iteka ryose? Wenda hari abifuza ko gikomeza kubaho cyangwa hakaba hari abatacyitayeho, ntacyo bimbwiye kuko ni uburenganzira bwabo, ariko urasa n’uri mu rwenya niba utekereza. Abanyarwanda bazi amateka yabo bashobora kwemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza gutyo aribeshya cyane.”

Umubano w’u Rwanda na na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba.

RDC ishinja U Rwanda  gushyigikira Umutwe wa M23, ibirego rutahwemye guhakana ahubwo rukagaragaza ko umuturanyi warwo yanze kwitandukanya na FDLR iruhungabanyiriza umutekano, mu mugambi wayo wo kongera gukora Jenoside.