Bitarenze uyu Mwaka isakaro rya Asbestos rizaba ryaracitse mu Rwanda-Mininisitiri Gatete

Minisiteri y’ibikorwaremezo iravuga ko ingengo y’imari yo gukuraho isakaro rya ‘asbestos’ ku mazu ya Leta yamaze kuboneka  ndetse ngo barimo no kuvugana n’abikorera kugira ngo iri sakaro rikurweho.

Mu mwaka wa 2016 nibwo leta y’u rwanda yari yihaye ingamba zo kuba yaciye burundu isakaro rya ‘asbestos’ mu Rwanda kubera ko ritera indwara zirimo na Kanseri.

Kuva icyo gihe kugeza ubu , hari aho isakaro rya asbestos rikigaragara, haba ku mazu ya Leta cyangwa se ku mazu y’abikorera.

Umwe mu bagifite isakaro rya asbestos yabwiye abanyamakuru ba Flash FM/TV ko impamvu bagifite iri sakaro bazitiwe n’ubushobozi ngo kuko uburyo bwo kurikuraho buhenze gusa ngo barimo kugerageza kurikuraho.

Aragira ati “ Ahanini ni amikoro ariko hakabaho n’ikigero cyo kumva ibintu, hari umuntu utabiha uburemere hanyuma yagira ikibazo cy’ingengo y’imari agahita ajyanira aho. Nibaza ko harimo icyo kibazo cyo kutamenya no kumva ko iki kintu ari icyago gishobora kutera ibibazo byinshi cyane ariko birahenze.”

Leta y’ u Rwanda nayo yakomeje kugaragaza imbogamizi z’ubushobozi buke bukuraho isakaro rya ‘asbestos’ ku mazu yayo rikigaragaraho.

Icyakora Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver GATETE avuga ko ingengo y’imari ikuraho iri sakaro yabonetse ndetse ko bagiye gukorana n’abikorera kugira ngo uyu mwaka uzarangire nta sakaro rya asbestos rikigaragara mu Rwanda.

Aragira ati “Amafaranga yarabonetse ni ukugira ngo turebe ko uyu mwaka ujya kurangira izo asbestos zose zisigaye ku mazu yose zararangiyeho niyo ntumbero yacu, ariko noneho tugakorana n’abikorera bafite amazu afite asbestos kugira ngo nabo bayakureho. Gahunda ihari ni uko inkeragutabara arizo zirimo kuyikuraho kugira ngo zishobore kuba zayirangiza uyu mwaka utararangira.”

Mu mwaka ushize ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire mu Rwanda bwagaragaje ko ibikorwa byo guca amabati azwi nka ‘asbestos’ cyangwa ‘fibrocement’ bigeze ku kigero cya 56%.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda n’Ikigo ‘Experco International’ cyo muri Canada mu Ukwakira 2010 bwagaragaje ko iryo sakaro rikozwe mu binyabutabire byitwa “Chrysotile”, bitumura umukungugu cyane cyane iyo bishaje cyangwa byangiritse, wakwivanga nu mwuka abantu bahumeka, ukajya ku bihaha, bikaviramo umuntu kwandura Kanseri y’ibihaha.

NTAMBARA Garleon