Urukiko rw’ubujurire rwakomeje kumva ubujurire bwa Col. Byabagamba ku byaha yahamijwe

Kuri uyu wa gatanu mu rukiko rw’ubujuriro rwa gisirikare hibanzwe ku cyaha cyo gukwiza ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda no gusebye ubutegetsi.

Muri 2016, Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwahamije Col. Byabagamba ibyaha bitandukanye birimo kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri Rubanda, no kuvuga nabi ubutegetsi kandi ari umuyobozi.

Ni ibyaha ngo yakoze ubwo yari i Kigali no muri Sudani y’Epfo aho ngo yanumvikanye ahamagarira abasirikare bakuru begenzi be kwanga Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame nk’uko byemejwe na bamwe mu basirikare bemeza ko yabibwiye.

Mu bujurire Col. Tom Byabagamba yavuze ko ibyo abo basirikare bamushinja nta bimenyetso bifatika bigeze babitangira.

Me. Gakunzi Valerie wunganira Col. Tom Byabagamba yavuze ko ibyashingiweho mu guhamya umukiriya we icyaha cyo guteza imvururu muri Rubanda ari ibitekerezo kandi ko itegeko nshinga riha umuntu ubwisanzure  bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.

Gusa Umushinjacyaha uhagarariye Leta muri iri buranisha ry’ubujurire yibukije  ko Perezida wa Repubulika ari umugaba w’Ikirenga w’Ingabo bityo ko guhamagarira abasirikare kumwanga bidakwiye kwitwa ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Indi ngingo yatinzweho ni inyandiko mvugo y’umutangabuhamya Col. Chance Ndagano washinjije Col. Byabagamba mu rubanza mu mizi kandi ari we wababuranishije urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Col. Tom Byabagamba na bagenzi be.

Me. Gakunzi Valerie yabwiye urukiko ko ibi binyuranyije n’amategeko.

Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko umuntu wese ufite icyo azi ku cyaha cyabaye ahatirwa kukivuga kandi ko ibiri mu nyandiko mvugo y’ubuhamya   Col. Chance Ndagano ngo sibyo yagendeyeho ategeka ko Col. Tom Byabagamba na bagenzi bafungwa by’agateganyo.

Iburanisha rizakomeza kuri uyu wa mbere humvwa ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba ku bindi byaha yahamijwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka 21 Col.Tom Byabagamba kandi akamburwa n’amapeti ya gisirikare.

Muri uru rubanza rw’ubujurire rwa Col. Tom Byabagamba  ari kumwe na Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara,Sgt. Kabayiza  nawe wari muri uru rubanza we yarangije igihano.

Daniel HAKIZIMANA