MINALOC yasabye abanyarwanda gutuza

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu irasaba abanyarwanda gutuza muri iki gihe hakajijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abakozi bo mu nzego z’ibanze basabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2020, nibwo hasohotse amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.

Muri aya mabwirizwa harimo ko abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo ndetse n’ingendo zahagaritswe.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. anastase Shyaka mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu kigaruka ku ishyirwa mu bikorwa z’ingamba zo kwirinda Coronavirus, yavuze ko abanyarwanda bakwiye gutuza kuko nta gikuba cyacitse.

Ati “Abanyarwanda batuze ndetse batuze cyane, kuko abakora ubucuruzi bw’ibiribwa bazakomeza gukora ndetse n’abakora ubuvuzi bazakomeza bakore, bityo nta muturage ukwiye kugira impungenge.”

Minisitiri Shyaka yasabye abajya ku Isoko kwirinda kujya kubayo ahubwo ko bagomba kugura iby’ibanze bikenewe Kandi bakirinda umuvundo bahana metero omwe hagati y’umuntu n’undi.

Gufunga akabari si ugufunga urugi gusa.

Mu mabwirizwa yatanzwe harimo n’uko utubari tugomba gufunga, gusa muri iki gihe ngo hari abafunga urugingusa imbere harimo abantu, abakora ibibngo ibihano bitabategereje.

Minisitiri Shyaka ati ” Abafunze akabari ariko imbere harimo abantu, barasabwa kureka gucengana n’amabwiriza. Niba tuvuga nho akabari kagomba gufunga ntabwo ari urugi tuba tuvuga. Abaza kubangamira izi ngamba baraza gufatirwa ibihano.”

Abakora mu nzego z’ibanze barasabwa gukura amaboko mu mufuka muri iki gihe.

Minisitiri Shyaka avuga ko inzego z’ibanze zifite akazi kenshi kihuse kandi kagombwa muri iki gihe Kandi bakareba niba ingambwa zashyizwe mu bikorwa.

Yagize ati “Buri muturage wese arasabwa kwirinda gusohoka Kandi ntacyo agiye gukora hanze. Niba hari ibirenzweho, ku rwego rw’isibo habeho uburyo bwo kwibutsa abaturage kwirinda.”

“Uramureka nagira icyo azana biragira ingaruka kuri Bose. Abayobozi nicyo babereyeho, abakozi n’inzego z’ibanze bafatanye n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukurikirana niba ingamba zo kwirinda zashyizwe mu bikorwa.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abakozi bo mu nzego z’ibanze kumva ko kwirinda icyorezo cya Coronavirus ari umuhigo wabo.

Abakora imirimo y’ubuhinzi bahukmrijwe.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yahumurije abakora ubuhinzi ivuga ko abahinga nakomeza imirimo gusa bakirinda huhinga ari ikivuge kukk bitemewe kuko hagomba gushyirwamo intera.

Hari imodoka zatanzwe ngo zifashe abaganga kugera ku kazi.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abaganga bakeneye gukora bityo konmu masaha yo kujya ku kazi hazajya haba hari imodoka zizajya zibafasha kujya kubkazi.

Minisiteri y’ubuzima yongeyeho ko Abarwayi uko ari 17 bari mu ivuriro ryabugenewe Kandi ko bose bameze neza.

Minisitiri muti iyi Minisiteri Dr Daniel NGAMIJE yavuze ko abakozi bahuguwe kuri iki cyorezo bahari ku buryo biteguye kwakira buri wese.

Minisitiri Dr. Ngamije yasoje avuga ko kugeza ubu nta muti wamaze kwemezwa uvura Coronavirus.
Yagize ati ” Abantu bari kugerageza ngo barebe niba hari umuti waboneka hirya no hino mu bihugu. Natwe turatekereza ko mu minsi iri imbere dushobora kujya muri iyo gahunda.”