Kigali-Barasabira ibihano bikarishye ababicisha umwotsi w’itabi batarinywa

Bamwe mu baturage barasaba ko hashyirwaho ibihano bikarishye ku bantu babanywerera itabi imbere kandi bo barafashe ingamba zo kutarinywa.

Hari abatunga urutoki  ba nyir’utubari, amahoteli n’amaresitora gutiza umurindi aba barinywa kuko batabahwitura.

Imibare igaragaraza ko hirya no hino ku isi abahitanwa n’ingaruka ziturutse ku itabi bagera kuri miliyoni esheshatu buri mwaka, akaba ari ikintu giteye inkeke cyane.

Amabwiriza y’inzego
z’ubuzima mu Rwanda abuza abantu kunywera itabi mu ruhame, nyamara abaganiriye na
Flash bavuga ko batazi impamvu abanywera mu ruhame itabi bakigaragara hirya ni
hino.

Aba baturage bavuga ko
mu tubari no mu maresitora, bikigaragara aho no gukebura urinywa bidatanga
umusaruro.

Umwe mu baturage yagize
ati “Kubikora ni ukurenga ku mategeko
yagiyeho, kuko hari ahaba handitse ngo birabujijwe kunywera itabi hano.”

Undi yunzemo ati “Birahari mu maresitora no mutubari, hari
n’ababikora nk’agasuzuguro ariko hari n’imyumvire.”

Aha bavuga ko ibitiza
umurindi birimo kudahana ba nyiritubari n’amaresitora, kuko aribo baba bakwiye
gukebura umukiriya wa bo uba wabangamiye abandi.

Ikindi bagarukaho ni
uko ahabugenewe kunywera itabi, usanga ahenshi hadahari.

Umwe ati “Ariko na ba nyir’utubari ntacyo babikoraho; burya ahari abantu batatu, bane,… nta muntu uba ukwiye kuhanywera itabi. Nta hantu hagahenewe kunywera itabi wabona hubatswe mu tubari cyangwa mu maresitora.”

Minisiteri y’Ubuzima
iburira abantu kwirinda itabi, no kwegerana n’urinywa, kuko ryica n’utarimwa.

Dr. Ntaganda Evariste ushinzwe ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Ishami ry’indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, arabisobanura.

Ati “Itabi rigira ingaruka ku buzima, ritera indwara zitandukanye zirimo umutima, ibihaha na kanseri. Ubushakashatsi bugaragaza ko umwotsi w’itabi wica n’utarinywa.”

Polisi y’u Rwanda ivuga
ko igihugu kitazihanganira abica amabwiriza abuza kunywera itabi mu ruhame, ngo
hari n’ibihano ku wakwinangira.

Umuvugizi wa Polisi y’u
Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko itegeko ribahana rihari.

Ati “Ubu rero tugiye gufatanya n’inzego
zibishinzwe. Polisi yahawe amabwiriza, itegeko rihari tugomba kureba ko
ryubahirizwa, aho ritubahirizwa bahanwe n’itegeko.”

Mu gitabo
cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, harimo ko kunywera itabi mu ruhame ari
icyaha gihanwa n’itegeko No 14 ryo kuwa 08/04/2013.

Minisiteri y’Ubuzima mu
Rwanda ivuga ko nibura buri mwaka, miliyoni esheshatu z’abantu zipfa zizize
umwotsi w’itabi kandi batarinyoye, ikindi n’uko abantu bagera kuri 12% banywa
itabi mu Rwanda.

Icyakora nta mibare ihari igaragaza abahitanwa n’itabi mu Rwanda buri mwaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Yvette UMUTESI

Leave a Reply