Abarokotse Jenoside batangiye guhutazwa bazira kwishyuza ibyabo

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
iravuga ko ihangayikishijwe no kuba ibibazo bituruka ku mitungo yangijwe muri
Jenoside kugeza ubu itarishyurwa bikomeje kwiyongera.

Magingo
aya haracyari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  bakigaragaza ko ari ikibazo kuba baratsinze
imanza muri Gacaca ariko imyaka igashira indi igataha batarishyurwa ibyabo.Hari
n’abashingira kuri ibi bakagaragaza ko kutishyurwa ari kimwe mu bishobora
kubangamira kugera ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kifuzwa.

Umwe
muri bo uturuka mu karere ka Nyamagabe yagize ati “Imitungo yanjye nibo bayangije rero nibanyishyure ibyanjye niba atari
nabo babikoze bamenyesha ababikoze.”

Undi
ati“Kugeza iyi saha ntabwo turimo twishyurwa ibi rero bibangamira ubumwe
n’ubwiyunjye banyiciye abantu barangiza ntibanyishyure.”

Kuba
hari imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ikaba itarishyurwa,kuri
ubu Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibigaragaza nk’ibirimo guteza ibibazo kandi
biremereye bitewe n’impamvu Fidèle Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo asobanura.

 

Yagize
ati “Hari abangije imitungo
batakiriho,bashaje bapfuye kubera impamvu zitandukanye,kuko bigikomeza kubazwa
abasigaye mu mitungo yabo bikabaremerera bakibaza impamvu bagiye kwishyura,banabihuza
n’ibibazo by’ubuzima bibagoye,ugasanga birababangamiye,iki kibazo
kirahari,biracyari mu bantu bake ariko birahari.”

Ibisa
n’ibiteye impungenge kurushaho ni uko ngo hari n’abarokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi bicwa bazira kwishyuza ibyabo byangijwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi,Bwana Fidèle Ndayisaba afite urugero.

Ati
“Dufite urugero rw’aho umukecuru yishwe
ni muri Muhanga ntabwo ari kure,yishwe atwikiwe mu nzu azize abo yishyuza, gusa
byageze aho bumva ko kurangiza ikibazo ari uko uwo mukecuru bamwikiza.”

Mu
manza 1,320,000 zaciwe n’inkiko gacaca kugeza ubu izigera ku 149,209
ntizirarangizwa,minisiteri y’ubutabera ivuga ko hari imyanzuro y’izo manza
byagaragaye ko yanditswe nabi ku buryo bigora abahesha b’inkiko kuzirangiza.

Ku
rundi ruhande ariko hari abatsinzwe mu manza za gacaca basabwa kwishyura ariko
bakagaragaza ko nta mikoro yo kubona ubwishyu.

Tito DUSABIREMA