Ibihugu bya Afurika byasabwe gushyira umuhinzi ku isonga

Abadepite bo mu bihugu bya Afurika basanga kugira ngo ibihugu bya Afurika bizagere ku ntego yo kurandura inzara burundu muri 2030, ari uko abahinzi bagira uruhare mu gushyiraho Politiki z’ubuhinzi kandi ibihugu bigashyira imbaraga muri gahunda yo kuhira.

Raporo nshya ku kwihaza mu biribwa yakozwe n’umuryango w’ababimbye igaragaza ko mu myaka itatu ishize umubare w’abugarijwe n’inzara nta cyagabanutse kigaragara, kuko muri 2018 abari bugarijwe n’inzara bari miliyoni 820 mu gihe mu mwaka wa 2017 bari miliyoni 811.

Umubare munini w’abugarijwe n’inzara ugaragara muri Aziya   no mu bihugu bya Afurika, aho ngo ubukungu bw’ibihugu bwasubiye inyuma.

 Loni ivuga ko ifite impunge z’uko kurandura inzara muri 2030 bishobora kutazagerwaho nk’uko ibihugu byabyiyemeje mu ntego z’iterambere rirambye SDGS.

Ku ruhande rwa Afurika, abagize inteko ishinga amategeko baho ngo basanga leta z’ibihugu bya Afurika zikwiye kuvugurara Poltiki z’ubuhinzi, ubuhinzi ntibugendere kubihe by’imvura gusa kandi abahinzi bakagira uruhare mu ishyirwaho rya Politiki z’ubuhinzi.

Depite Mohamed Magassy utururuka muri Gambia yavuze ko ibihugu bigomba kwemera ko ubuhinzi ari bwo bufatiye runini ubukungu bwabyo.

Depite Magassy ati “Tugomba kwemera ko ubuhinzi ari bwo bufatiye runini ubukungu bwacu, niba rero dushaka kuzamura ubukungu bwacu tugomba gushyira amafaranga n’ibikorwa remezo bihagije mu buhinzi.”

Mugenzi we Fatoumatta Njai nawe ukomoka muri Gambia yavuze ko ubuhinzi bwa Afurika burimo icyuho gikomeye cyo kuba bugishingira ku bihe by’imvura gusa kandi byari bikwiye ko hanatezwa imbere uburyo bwo kuhira mu gihe cy’izuba.

Ati “Urugero naguha mu gihugu cyacu ubuhinzi bugendera ku mvura, kandi tugira imvura nke aho nko mu mwaka ishobora kugwa amezi atatu, Gambia ifite umugezi uzenguruka hafi igihugu cyose, ariko ntabwo wifashishwa mu kuhira.Mu gihe wifashishijwe byatuma tutongera kwiringira imvura ,iki rero ni icyuho gikomeye.”

U Rwanda rwo ruvuga ko rukora byinshi kugira ngo abaturage bihaze mu birirwa aho rwiyemeje kwihaza mu biribwa mu buryo burambye bitarenze mu mwaka wa 2024, nk’uko bikubiye muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1).

Senateri Tito Rutaremara avuga ko n’ubwo mu Rwanda nta nzara ihari nko mu bindi bihugu,ngo ruracyahagangikishijwe  n’imirire mibi  n’ikibazo cy’igwingira ry’abana agasaba inzego bireba gushyira ingufu mu guhangana nabyo.

Yagize ati“Mu Rwanda ho nta nzara ihari nko mu bihugu iyo ngiyo, ariko burya kutagira inzara ntabwo bivuga kurya neza, hariho kureba uko abantu babaho neza bakarya neza,urabizi ubu dufite ikibazo cy’igwingira ikindi ariko uretse kurya neza ,ni no kureba uko ibyo abantu bejeje babibyaza umusaruro ubyara ibindi.”

Ishami rya Loni ryita ku biribwa FAO ryo rigaragza ko kurandura inzara muri 2030 bisaba kugira gahunda zihamye z’ubuhinzi kandi zitagira uwo zisiga inyuma.

Martha Osorio,umukozi wa FAO ushinzwe uburinganire n’amajyambere y’icyaro  avuga ko kuzamura umugore w’umuhinzi byatuma ubuhinzi burushaho gutera imbere.

Ati “Abagore bagize kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, uruhare rwabo mu iterembere rugomba kurizikanwa,Naguha urugero nk’umugore agira uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no kumenya kuwutunganya.”

 Intego ya 2 muri 17 z’iterambere rirambye iragaragaza umugambi w’ibihugu Ku isi wo kurandura inzara,kwihaza mu biribwa, no guteza imbere ubuhinzi mu buryo burambye bitarenze 2030.