Karembure:Batewe impungenge n’umuhanda utagira imiyoboro y’amazi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro barasaba leta kubaka imiyoboro y’amazi (ligole) y’umuhanda uturuka kuri gare ya Nyanza, werekeza muri santere ya Karembure, bitaba ibyo bagatwarwa n’imyuzure y’imvura mu gihe izaba yaguye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro buravuga ko buzi iby’iki kibazo, ndetse burimo kuvugana n’abakozi uyu muhanda kugirango harebwe uko cyakemuka.

Mu bihe byashize igihe imvura yagagwa ari nyinshi muri aka gace hibasiwe n’ibiza byaciye umuhanda, icyo gihe umuhanda wahagaritswe gukora by’igihe gito bitewe n’imyuzure.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: