Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse kugirirwa icyizere cyo kuyobora inzego zitandukanye za Leta, abibutsa ko inshingano bahawe zigamije mbere na mbere gukorera abaturage no guteza imbere inyungu z’igihugu.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2026, aho abayobozi bashya barahiye harimo Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.
Perezida Kagame yanakiriye indahiro z’abandi bayobozi bashya barimo Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi, Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) ndetse na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Mu butumwa yabagejejeho, Perezida Kagame yabasabye gusobanukirwa neza inshingano bahawe no kuzirangaza mu nyungu z’Abanyarwanda bose aho kuzirebera mu nyungu zabo bwite.
Yagize ati: “Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. Buri wese muri mwe yashyizwe muri izi nshingano kubera ubushobozi afite cyangwa yagaragaje aho yari asanzwe akorera.”
Yakomeje ashimangira ko abayobozi bakwiye guhora bibuka ko batoranyijwe mu Banyarwanda benshi bafite ubushobozi, bityo bakarushaho gukora cyane kugira ngo bagaragaze impamvu bahawe ayo mahirwe.
Perezida Kagame yanagarutse ku ngaruka z’imiyoborere mibi, avuga ko akenshi abaturage ari bo bahura n’ingaruka zayo kandi atari bo baba babigizemo uruhare. Yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu rusange aho kwita ku nyungu zabo bwite.
Yagize ati: “Iteka hagomba kuba inyungu z’igihugu zishyizwe imbere. Iyo ukoreye neza igihugu, ntabwo inyungu zigera ku bandi gusa zikagusiga, nawe uba uri mu babyungukiramo.”
Umukuru w’Igihugu yibukije kandi abayobozi bashya amateka y’u Rwanda n’urugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza ko intambwe igihugu cyagezeho yaturutse ku bwitange bw’abashyize imbere igihugu aho kwikunda.
Yavuze ko abakomeje kubaka igihugu muri iki gihe badasabwa gutanga ubuzima nk’abarwanye urugamba rwo kukibohora, ahubwo basabwa gukora inshingano zabo neza, bafite ubunyangamugayo n’ubwitange.
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorera hamwe, gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukoresha neza amahirwe n’amikoro bafite kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.
Yasoje agaragaza ko inshingano bahawe atari ibintu bidasanzwe, ahubwo ari umurimo usanzwe ushoboka iyo ukoranywe ubushake, umurava n’indangagaciro zo gukorera igihugu.
Ati: “Ni imirimo ishoboka, nta gitangaza kiri muri ibi dukora. Iyo umuntu abigize ubuzima busanzwe kandi bwiza, birakunda. Iyo abivanzemo ibidakwiye, na byo bigira ubuzima bugufi.”
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwongeye kwibutsa abayobozi ko intego nyamukuru y’ubuyobozi ari ugukorera abaturage no guteza imbere igihugu, aho inyungu z’umuturage zigomba guhora ziza ku isonga mu byemezo byose bifatwa.

