Ikipe ya APR FC ikomeje gahunda yo kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino, yagaruye myugariro Ishimwe Christian wanze kujya muri Rayon sport nayo yamushakaga.


Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kwakirwa ku biro by’iyi kipe na Chairman w’Agateganyo, Col (Rtd) Vincent Mugisha.
Ishimwe Christian agarutse muri APR FC nyuma y’igihe gito ayivuyemo mu 2024. Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso yigeze kugera muri APR FC mu 2022 avuye muri AS Kigali, na yo yari yaragiye mo aturutse muri Marines FC.
Nubwo yari yifujwe cyane na Rayon Sports, Ishimwe yahisemo gusubira mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, aho azayifasha mu marushanwa akomeye ategereje APR FC harimo CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda ndetse na CAF Champions League, APR FC ikaba yarabonye itike nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2025/26.
Kugaruka kwa Ishimwe Christian bishobora kugira ingaruka ku hazaza ha Niyomugabo Claude wari Kapiteni wa APR FC, kuko amakuru ari kuvugwa agaragaza ko iyi kipe ishobora kutazakomezanya na we. Ku ruhande rw’ibumoso kandi APR FC ifite na Bugingo Hakim, umaze umwaka umwe muri iyi kipe nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rayon Sports.
Ishimwe Christian agarutse muri APR FC afite intego yo kongera gufasha iyi kipe gukomeza guhatanira ibikombe imbere mu gihugu no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.

