Messi, Ronaldo na Van Dijk ku rutonde rw’abazahembwa na FIFA

Abakinnyi icumi bazatoranywamo umukinnyi witwaye neza mu bihembo bya FIFA, bagiye ahagaragara. Ibi bihembo ngarukamwaka bya ‘FIFA Best Player of The Year’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kane.

Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Virgil Van Dijk wa Liverpool bari mu bakinnyi icumi bari ku rutonde rw’uwazahembwa.

Uru rutonde rurarebana n’uwitwaye neza cyane kurusha abandi kuva ku itariki ya 17 z’ukwa Karindwi 2018 kugeza ku wa 19 Nyakanga uyu mwaka.

Uru rutonde rwatonyijwe n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru, rwiyongeraho babiri bahoze bakinira Ajax, Frankie de Jong na Matthijs de Ligt, abandi babiri ba Liverpool, Sadio Mane na Mohamed Salah, rutahizamu wa Tottenham  Harry Kane, umukinnyi mushya wa Real Madrid, Eden Hazard na Kylian Mbape wa Paris Saint Germain.

Ibikombe bikomeye byose ku mugabane w’Uburayi, byatwawe n’aba bakinnyi 10 bari ku rutonde, uretse igikombe cyo mu Bwongereza cya ‘Premier League’.

Abakinnyi batatu ba Liverpool Mane, Salah na Virgil, babuzeho gato ngo batware ‘Premier League’ bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo kubera ko batwaye igikombe cya ‘Champions League’ batsinze ibitego 2-0 ikipe ya Tottenham mu mujyi wa Madrid.