Tanzania:Umuryango wahakanye ko mwene wabo wakoraga muri Minisiteri yiyahuye

Umuryango w’uwari umukozi ukomeye muri Ministeri y’Imari uherutse gusangwa umanitse mu giti bigakekwako yaba yariyahuye, watsembye ko uko bari bamuzi atabikora.

Ikinyamakuru ‘The Citizen’ cyanditse ko umuvugizi w’umuryango wa nyakwigendera Leopold Lwabaje, bwana Mugisha Brassio yavuze ko mwene wabo atiyahuye n’ubwo ibizamini bya muganga bitarajya ahabona.

Icyo yashingiyeho ngo ni uko imyenda bamusanganye anagana mu giti cy’umwenge mu karere ka Mkuranga, itandukanye n’iyo yabuze yambaye.

The Citizen cyandika ko bakekako yaba yarishwe akaba yaramanitswe mu giti hanyuma.

Nyakwigendera Leopold Lwabaje yarakuriye ishami rishinzwe imikoranire n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi muri iki gihugu, muri Ministeri y’Imari.

Igipolisi muri kariya karere kivuga ko ibimenyetso byibanze bigaragaza ko yaba yariyahuye, ariko umuryango we wemeza ko haba hakiri kare kubyemeza abaganga bataratangaza icyo babonye. Ngo bazafata indi myanzuro nyuma yo kumenya icyamuhitanye.