Kenya: Hatanzwe ubusabe bwo gufunga urubuga rwa Tiktok

Inteko ishinga amategeko ya Kenya yatangaje ko yakiriye ubusabe bwo guhagarika urubuga nkoranyamabaga  rwa Tiktok muri iki gihugu, ishinjwa gukorerwaho ihohoterwa no guhembera urwango kandi bihabanye n’indangagaciro z’abanya-Kenya.

Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Kenya, Moses Wetang’ula, yavuze ko ubu busabe ari ubw’umuyobozi mukuru wa Briget Connect Consultancy, Bob Ndolo.

Uyu muyobozi avuga ko ibishyirwa kuri uru rubuga rw’abashinwa bidakwiye kuko bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imvugo zidakwiye zirimo n’izihembera urwango, urukozasoni kandi ibi byose bibangamiye indangagaciro z’umuco n’idini muri Kenya.

Bob Ndolo yashimangiye ko uru rubuga ruramutse rudafunzwe, ibishyirwaho byatera urubyiruko ibibazo bitandukanye birimo  iby’ubuzima bwo mu mutwe, agahinda gakabije, kubura ibitotsi  kandi bikagabanya n’imitsindire yabo mu ishuri.

The citizen digital yanditse ko Bob yasabye ko inteko ishinga amategeko yatabara mu maguru mashya igafata ingamba mu rwego rwo kurinda abyanya-kenya ingaruka mbi za Tiktok.

Uwatanze ubusabe bwo guhagarika urubuga rwa Tiktok yanikomye ikigo cy’itumanaho cya Kenya ( Communications Authority of Kenya) kunanirwa kugenzura uru rubuga kuko bigaragara ko badashobora gukuraho cyangwa guhagarika ibishyirwaho bishobora gushyira mu kaga abarukoresha.

Bob yashimangiye ko iki kigo cyananiwe gushyiraho ibihano bisa n’ibisabwa n’ibindi bihugu harimo na Leta zunze ubumwe za Amerika kubera kutubahiriza ibijyanye n’ubuzima bwite mu gihe cyo gukusanya amakuru bwite.

Yifashihsije urugero Bob yagaragaje ko urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok rwagiye rushinjwa kutabasha kubika neza amakuru y’ibanga y’abarukoresha mu myaka yashize.

Nko muri 2019, urwego rushinzwe ubucuruzi muri USA  rwaciye TIKTOK  amande agera kuri miliyoni 5.7$, kuber agukusanya amakuru mu buryo butemewe n’amategeko y’abana bari munsi y’imyaka 13, ayo makuru yari agizwe n’amazina yabo, email zabo, aho baherereye batabanje kubiherwa uruhushya n’ababyeyi babo, bityo bakarenga ku itegeko rirengera abana kuri murandasi

 Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Kenya yashyikirije ubusabe bwo guhagarika urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok kuri komisiyo ishinzwe kugenzura ibibazo rusange mu rwego rwo gusuzuma  iki cyifuzo no gutanga raporo ku myanzuro yayo.

Ubu busabe butanzwe nyuma yahoo mu kwezi gushize umunyamabanga wa leta ushinzwe ikoranabuhanga Eliud Owalo, yagaragaje gahunda yo kugenzura uru rubuga cyane cyane mu masaha y’ijoro bitewe n’uko hari amakuru avuga ko hakorerwa ibyo yise ko bitemewe muri ayo masaha.