Bugesera: Imirenge itatu ikennye imihanda bituma idindira mu buhahirane

Hari abatuye n’abakorera mu mirenge ya Musenyi na Ruhuha yo mu Karere ka Bugesera, basaba ko imihanda Nyamata-Musenyi na Gahembe-Ruhuha inyura  muri utwo duce, yakorwa kuko kwangirika kwayo bidindiza imihahirane  hagati y’iyi mirenge ubwayo, ndetse n’ibindi bice by’igihugu.

Bisaba ko  abakoresha umuhanda Nyamata-Musenyi batwaye ibinyabiziga bitwara abagenzi, hari aho bagera bakawuhunga bagaca mu gahanda gato kugira ngo babone kugera aho bajya, nabwo icyizere cyo kuhagera nta mpanuka ibaye ari gike.

Umumotari twasanze muri uwo muhanda yagize ati “Nk’aha duciye ntabwo ari wo muhanda nyabagendwa, twarawuhunze kubera ko utameze neza. Ruguru iriya hari ahantu hareka ikiziba cyane, ubwo rero iyo wageragamo ntucunge neza wagwagamo.”

Uyu muhanda kimwe na mugenzi wawo Gahembe-Ruhuha, abayituriye n’abayigendamo, bavuga ko ibangamiye ubuhahirane bw’imirenge ya Musenyi, Nyamata na Ruhuha ndetse no kurenga imbibe z’utwo duce kugera mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, bagasaba ko ibice by’ayo bidakoze byakorwa vuba.

Umwe yagize ati “Ntabwo waba ufite moto nk’uku ngo upakireho imizigo ngo uyigeze iyo ujya  udahuye n’imbogamizi, twasabaga byibura kuba mwatuvuganira hakaboneka umuhanda muzima. Habonetse kaburimbo byaba byiza kurushaho.”

Mugenzi we yagize ati “Badufasha uyu muhanda ukajyamo kaburimbo, kuko igihe cy’izuba nta muntu nta n’inzu wabona, kuko izuba riba ryarabaye ryinshi cyane.”

Hari n’uwagize ati“Abahinzi baho baravunika cyane. Reba kuzamuka asunika inyanya, intoryi n’ibindi ariko akagenda mu binogo. Baza n’ijoro ariko bakagera Kicukiro saa kumi n’ebyiri.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buvuga ko iyo mihanda iri muyifuzwa ko yakorwa,ariko ikibazo kikaba ingengo y’imari itaraboneka.

Mu butumwa bugufi Madamu Umwali Angelique, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera  ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko bari gukora ubuvugizi.

Yagize ati “Icyo kibazo akarere turakizi kandi tugikorera ubuvugizi. Ikibazo dufite nuko nta ngengo y’imari  ihagije. Tubonye ubushobozi  iri mu mihanda  yihutirwa natwe twifuza gukora. Murakoze.”

Akarere ka Bugesera kari mu birometero 15 gusa uvuye mu mujyi wa Kigali, kandi gakora no ku ntara y’amajyepfo, ibishobora kumvikanisha ko ubusabe bw’abatuye imirenge ikennye imihanda bufite ishingiro, kubera uburyo bakohorerwa no guhahirana n’ibyo bice bibakikije.

Tito Dusabirema