Kenya: Abari abanzi ba Perezida Ruto bahindutse ba Soma mbike

Umwanditsi Francis David Imbuga wabayeho mu 1974 agapfa mu 2012, yanditse igitabo Betrayal in the City, mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ubugambanyi bwahawe intebe mu mujyi, agamije kuvuga kuri ruswa zacaga ibintu muri Afurika nyuma yo kwipakurura ubukoroni.

Nyakwigendera Francis Imbuga nta zina yatunze urutoki mu butegetsi bwa Kenya ndetse n’igihugu Kafira yavugaga nticyari Kenya.

Umwanditsi wa Daily Nation yisunze iyi nyandiko, yagaragaje ukuntu abambari ba Uhuru Kenyatta wahoze ategeka Kenya barwanije Dr William Ruto ubwo yari visi perezida, ariko ubu barahindukiye baba inkoramutima za hafi ye, kandi Kenyatta bagwiraga agihari, birumvikana yari perezida ubu ni umuturage usanzwe kandi amata asabwa aho abogorwa, ntasabwa aho akombwa.

Iki kinyamakuru mu gusasira iyi nkuru cyerekana ko mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida muri Kenya, muri Kanama 2022, ntawaciraga akari urutega visi perezida Ruto, bose nk’inkomamashyi za perezida wariho icyo gihe Kenyatta, bari mu kwaha kwa Raila Odinga

Kugeza ubu abari mu ishyaka Jubilee bamaze kwitandukanya naryo, ngo bakeze neza perezida uriho n’abavuze amagambo akomeye cyane, bamaze kwisubiraho.

Abahoze ari abambari ba Kenyatta na Odinga mu ihuriro Azimio la Umoja One Kenya abenshi bamaze kubavaho, yaba abari mu myanya ya politiki cyangwa abari ku gatebe bashaka kujya mu kibuga.

Iki kinyamakuru iyo cyerekana ubugambanyi muri politiki ya Kenya, cyerekana nka Kanini Kega  ubu ni depite muri EALA, wari warisize amarangi ashyigikiye Odinga na Kenyatta mu matora, ubu yeruye ko aryamye kuri perezida Ruto.

Joshua Kutuny wari umunyamabanga wungirije wa Jubilee, wabwiraga Kenyatta ko aho azagwa ariho azagwa bakahamushyingura, ubu nawe ari mubashyize ku ibere perezida Ruto.

Urutonde ni rurerure icyo bahurizaho bava kwa Kenyatta bisunga Ruto, ni uko afite ubutegetsi kandi ngo kuguma kuri Kenyatta udafite ingoma, ni ukugomera ababatoye kuko bashakaga iterambere batashakaga amazina.

Ugarukwaho cyane ni umusaza Francis Atwoli, ukuriye ikigo gishinzwe ubwikorezi mu gihugu, wavugaga ko abaturanye na William Ruto kumuba hafi kuko yavugaga ko aziyahura mu giti agapfa kuko atazigera atorerwa kuyobora Kenya, nawe amuri mu kwaha cyane ndetse ahamya ko ubutegetsi buriho bwateje imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kuko yavugiraga muri uyu murongo. Impuguke muri politiki mpuzmahanga muri Kenya, ibona ko abarwanyaga Ruto ubu bamukeza ari abashaka amaronko muri politiki, kuko batari kumwe nawe atabibuka ngo abahe imyanya igihe bashoboye.