Karidinali George Pell, abaye umuyobozi mukuru wa mbere wahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina wo muri Kiliziya Gatolika, yatsinzwe mu bujurire ku byaha byo gufata ku ngufu yahamijwe.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Pell yakatiwe gufungwa imyaka itandatu nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu abahungu babiri muri Kiliziya nkuru y’i Melbourne mu myaka ya 1990.
Ibi birego Pell arabihakana akavuga ko ari umwere.
BBC yanditse ko kuri uyu wa gatatu, urukiko rw’ubujurire rw’i Victoria rwatesheje agaciro ingingo Pell yatanze avuga ko umwanzuro w’urukiko wamuhamije icyaha utashyize mu gaciro.
Pell w’imyaka 78 yahoze ari umucungamari wo mu biro bya Papa i Vatican, ubu agiye gutekereza ku kuba yakora ubujurire bwa nyuma mu rukiko rukuru rw’Igihugu.
Mu Kuboza umwaka ushize, inteko y’abacamanza yahamije Pell icyaha cyo gufata ku ngufu abahungu b’imyaka 13 y’amavuko kuri Kiliziya nkuru ya St Patrick.
Pell utanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko avuga ko udashyize mu gaciro kuko hari ibimenyetso bidahagije byo kumuhamya icyaha mu buryo budasubirwaho.
Abunganira Pell mu mategeko bavuze ko abagize inteko iburanisha bibanze cyane ku bimenyetso bidafite gihamya by’umuntu umwe rukumbi uvuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubujurire bwe bwateshejwe agaciro n’abacamanza babiri, bushyigikirwa n’umucanza umwe, mu nteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu.