Nyanza: Umuturage arashinja uyobora umurenge kumukubita amuziza gutanga amakuru

Mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza umuturage aravuga ko yakubiswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge azira gutanga amakuru y’uko umukuru w’umudugudu yamuhohoteraga.

Mukantabana Eliana utuye mu mudugu wa Nyesonga mu kagari ka Butansinda mu murenge wa Kigoma aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko ahangayikishijwe n’umukuru w’umudugudu atuyemo kuko ngo amukubita akanamutiteza.

Icyo gihe yagize ati “Umukuru w’umugudu amereye nabi rwose njyewe yanteje abagore birirwa bankubita ku mugezi n’abaturage barabizi.”

Nyuma y’ibi byose, uyu Mukantabana mu gahinda kenshi ari imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, inzego z’umutekano n’abaturage yasobanuye ko aherutse gukubitwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge, ubwo yaragiye kwandukuza umugabo we witabye Imana mu nzego z’ibanze asanga umuyobozi w’Akagali amwereka ifoto ye amubwira ko ari we watanze amakuru bimuviramo gukubitwa.

Mukantabana yagize ati “Gitifu w’umurenge we ntacyo yambajije yahise ankubita, amfata umutwe agakubita ku gikuta anankubita inkonji cyane ambwira ngo Nyesonga mwashyize ubwenge ku gihe noneho nanjye ndataka mvuga ngo aya makuru mpumora n’ubundi nzayavuga ntabwo nzareka kuyavuga n’aya ni amakuru ndayashyikiriye. Mwirirwa munkubita mumpora ubusa mbabwira ngo mundenganure mukanga.”

Mukantabana kandi akimara gukubitwa yahise ajya kurega uyu muyobozi ku Rwego Rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), umuyobozi arahamagarwa ntiyitaba yongera guhabwa urupapuro rumutumiza rumusaba kwitaba uru rwego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte ushinjwa n’uyu muturage kumukubita ahakana ibyo aregwa avuga ko ari ukubeshya.

Abinyujije mu butumwa bugufi kuri telefone uyu muyobozi yagize ati “Ntabwo nakubita umuturage izo mbaraga ntazo mfite, naramwakiriye koko ndamubwira ngo asubire ku kagari bahamagara mudugudu bamusaba kumuha serivisi kugira ngo menye ko ahabwa ubwo bufasha, nahise mpamaga umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagali kuko twegeranye ngo mbimwibwirire, ahageze ahindura ibyo yambwiye, ambwira ko atajya kwa mudugudu nta serivise yamuha, urumva ko yari atangiye kumbeshya anabeshyera umuyobozi kandi atamugezeho.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko batazemerera abaturage kubeshya.

Ati “Naramubwiye nti genda uyimusabe nayikwima tubimenye, ntiyagiyeyo ahubwo nibwo yagiye asakuza cyane ngo arakubiswe azira gutanga amakuru, azira mudugudu. Buriya ntabwo tugomba kwemerera abaturage kubeshya. Naho gutanga amakuru byo ni uburenganzira bwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wari wasuye aba baturage bo mu mudugu wa Nyesonga we asanga iki kibazo bagomba gufatanya n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bakagikurikirana.

Ntazinda Elasme uyobora aka karere yagize ati “Ikibazo cy’uyu muturage kirihariye tukirekere RIB ariko turagikurikirana.”

Imyaka itandatu irashize hasohotse itegeko ryerekeye gutanga amakuru ko buri wese afite uburenganzira bwo kuyabona no kuyatanga afitwe n’inzego za Leta ariko atahungabanya umutekano w’Igihugu no kuyatanga muri zimwe mu nzego z’abikorera.

Nshimiyimana Theogene