Ababyeyi bakwiye konsa umwana byibuze imyaka 2 bagakumira indwara zamwibasira

Inzobere mu buzima zivuga ko umwana yagakwiye konka kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri.

Izi nama ngo iyo zikurikijwe umwana akurana ubuzima bwiza ntagire ubuzahare bukomoka ku burwayi buterwa no kuba umwana ataronse igihe kirekire.

Abakurikiranira hafi iby’ubuzima bw’umwazna bavuga ko hari indwara nyinshi zituruka ku kuba umwana yarakuwe ku ibere imburagihe.

Bumwe muri ubwo burwayi bwibasira umwana wacutse imburagihe, twavuga nka bwaki.

Iyi ndwara ahanini iterwa n’imirire mibi bigatuma umwana abura intungamubiri.

Iyi ndwara iboneka mu moko abiri, aribwo bwaki yumisha (marasme) ndetse n’ibyimbisha ariyo (kwashiorkor)

Ahenshi mu mu duce dukunda kuboneka ubu burwayi usanga ari mu byaro aho abagore babyara indahekana mu gihe usanga banakennye bityo umwana akabura intungamubiri zituruka mu mashereka cg mu ndyo yuzuye.

Si mu byaro gusa kuko no mu mijyi usanga ubu burwayi buhagaragara bitewe n’uko ababyeyi batabona umwanya wo konsa abana bitewe n’uko babyuka bajya mu mirimo itandukanye bakabura umwanya.

Rimwe na Rimwe no mu ngo z’abifite usanga, hari abakunda kurwaza bwaki bitewe n’uko basigira abakozi abana ugasanga ntibabitaho.

Bwaki yumisha iterwa no kubura intungamubiri zitwa poroteyine na kalori zihagije mu mubiri kuburyo iyo zibuze umubiri ugira intege nke.Iyo umubiri ukeneye ibiwutunga ntibiboneke usanga umwana azingamye bikaba byanakurura bwaki ibyimbisha.

Bimwe mu bimenyetso bya bwaki yumisha harimo gutakaza ibiro, gupfuka umusatsi, kuzongwa bikabije ku gira iminkanyari ku bakuze, guhora ushonje ushaka kurya n’ibindi.

Bwaki ibyimbisha yo usanga yibasira abana bakunda kurya indyo y’ibitera imbaraga nk’ibijumba gusa kandi bacutse imburagihe.Aho itandukaniye na bwaki yumisha n’uko amazi yireka mu bice by’amaguru amaboko no mu maso bityo bikabyimba.

Ni byiza ko umwana cg undi wese wibasirwa niyi ndwara yitabwaho agahabwa amafunguro akubiyemo indyo yuzuye aribyo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri.
Muri ibyo biryo twavuga nka amagi, inyama, ibishyimbo , imboga ndetse na soya.

Muri rusange ni byiza ko umubyeyi yiyitaho kuva atwite kugeza abyaye ndetse na nyuma yaho agakurikirana umwana kugeza amaze kuba mu kuru ashoboye kwiyitaho.

Yvette Umutesi