Visi Perezida wa Kenya bwana Rigathi Gachagua, yashubije abarwanashyaka ba Azimio la Umoja bavuze ko bazamurega mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, avuga ko kuba aharanira inyungu za Perezida William Ruto, adakwiriye kubiregerwa kuko ari inshingano nk’icyegera cya Perezida.
Mu cyumweru gishize nibwo Raila Odinga, ukuriye Azimio la Umoja, yanditse ibaruwa ayoherereza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, asaba ko rwaza gukora iperereza ku byaba biri mu gihugu cyane cyane iyicwa rigambiriwe ry’abatavuga rumwe na leta.
Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko bwana Gachagua, yabwiye abategetsi b’intara ndetse n’ababungirije, gufasha umukuru w’igihugu kuzuza inshingano.
Abungirije aba guverineri basabwe ko bagira umutima w’urukundo kuko bakoze cyane byatuma igihugu gitera imbere.
Abaguverineri bungirije muri Kenya, basabwe ko ubu baba baretse gushaka kwiyamamaza muri iyi manda, kuko byatera umutima mubi abasanzwe bategeka intara.