Sena yemeje ivugururwa ry’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena, yemeje ivugururwa ry’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023.

Ni nyuma yo kwemeza impinduka n’ubugororangingo bwakozwe ku ngingo zimwe na zimwe hashingiwe ku mushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga watangijwe na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 104 y’iri tegeko riruta ayandi rigabanyiriza ububasha Perezida wa Repubulika w’inzibacyuho ku birebana no gutangaza no gutangiza intambara nyamara ingingo ya 108 y’iri tegeko yo igaha ububasha Umukuru w’igihugu watowe wanageze mu kazi ububasha buseseuye kuri iyi ngingo.

N’ubwo hari ingingo nke zakuruye impaka byarangiye ingingo zose uko ari 176 z’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, zitowe ku bwiganze bw’amajwi n’abasenateri bose uko ari 25, bari bitabiriye inteko rusange, nta mfabusa, nta wifashe.

Impamvu z’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga zigamije guhuza amatora y’Abadepite ahuzwe n’aya Perezida wa Repubulika kandi ni umushinga watangijwe n’umukuru w’igihugu

Guhuza ayo matora yombi bizatuma ingengo y’imari yagendaga kuri aya matora igabanyuka.

Ikindi kandi bifatwa nk’ibizatuma amatora yombi ategurirwa icyarimwe, bigabanye igihe cyagakoreshwejwe haba hateguwe buri tora ukwaryo.