Nyagatare: Mvura nkuvure yabanishije abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse

Mu Karere ka Nyagatare, hari abahatuye bakoze Jenoside yakorewe abatutsi bahamwe n’icyaha, nyuma yo kurangiza ibihano bagahabwa ibiganiro by’isanamutima bizwi nka ‘Mvura nkuvure’ bavuga ko byabateye gusaba imbabazi abo bahemukiye, ibiganiro byanafashije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka karere.

Zimwe mu ngaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ihungabana riri ku rwego rwo hujuru aho mu mwaka wa 1995, ryari ku gipimo cyo hejuru ya 90%.

 Gusa ryaje kugera ku gipimo cya 30% mu mwaka wa 2018, nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kibitangaza.

Zimwe  muri gahunda zagize uruhare mu kugabanya iri hungabana, harimo izwi nka ‘mvura nkuvure’ igamije komorana ibikomere, kuvugisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi haba ku bayikoze n’abarokotse.

Nyuma yo kuganirizwa n’imiryango itandukanye kuri iyi gahunda, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe n’inkiko bakarangiza ibihano, n’abayikorewe, bavuga ko byabafashije kwakira ibyababayeho.

Umwe ati “Imbabazi nazisabye abantu bagera kuri bane,bampa n’ibyemezo by’uko mbabariwe. Ibi biganiro byaranyubatse kuko byankuye mu bwigunge, abo tutaganiragaturahura tukaganira ndetse turasuranakandi turasangira.”

Undi ati “Abaturanyi bacu kubona mbabona buri munsi,ari bo bagize uruhare muri Jenoside nicyo kintu cyarushagaho kunshengura, numvaga nzihorera.”

Mugenzi we ati “Mpora n’ihungabana rikomeye bitewe nuko nacecetse bikamba mu mutima singirre uwo mbibwira.Ubwo rero nyuma yahoo aho ngereye muri mbura nkuvure nibwo natangiye kuvuga ibyanjye kubera ko nari mpuye n’abantu duhuje ibibazo.”

Bicari Viateur, uhagarariye umuryango DIDE, uharanira ko umuntu niyo yaba yagonganye n’itegeko akajya kugororwa, adahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ibiganiro abagororwa n’ibindi byiciro bihabwa bituma bakira ibyababayeho.

Ati “Muri ibyo byo gukira ibikomere bikagaragarira cyane cyane mu kubaka imibanire, ari ugusaba imbabazi, ari ukuzitanga , ari ukunoza imibanir. Ubona ari wo mukoro tubaha akenshi kugira ngo  bye kurangirira aha ahubwo bagire ikintu bubakiraho cyerekana k obo bakize kandi ko kuba barakize ibikomere byatumye babana neza , bityo bakaba banakorana bagatera imbere.”

Hope Mutesi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi nk’umwe mu yatangiwemo ibiganiro by’isanamutima, avuga ko byafashije  bamwe gusaba imbabazi no kubabarira.

Ati “Uyu munsi harimo abatinyutse gusabana imbabazi,harimo n’abandi bavuga bati natwe twiteguye kubababarira, bakabasha kubwizanya ukurikandi bakabasha gufunguranamu mitima n’ibibarimo kugira ngo bashobore gukira.”

Gahunda y’isanamutima ya Mvura nkuvure, ifite intego eshatu (03), zirimo gusana imibanire,Komorana ibikomere n’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu karere ka Nyagatare, ni gahunda imaze kugera ku baturage bagera kuri 225, bo mu mirenge igera muri 5.

Kwigira Issa