Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’ikigega kirwanya ibyorezo - FLASH RADIO&TV

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’ikigega kirwanya ibyorezo

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n’indwara z’ibyorezo (The Pandemic Fund).

The Pandemic Fund ni ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n’indwara z’ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo bikagera ku karere giherereyemo ndetse no ku rwego rw’isi.

Ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho nyuma ya Covid-19, biturutse ku gitekerezo cy’ibihugu bigize G20 kugira ngo bibashe gukusanya amafaranga yo gufasha ibihugu guhangana n’indwara z’ibyorezo, cyane cyane ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Kigali Today yanditse ko inshingano z’ibanze za Dr Sabin Nsanzimana hamwe n’umunya Indoneziya M. Chatib Basri bafatanyije kuyobora iki kigega ni ukuyobora inama zigamije kwiga ku mishinga yatanzwe n’ibihugu bisaba inkunga yo guhangana n’indwara z’ibyorezo maze igasuzumwa ndetse ikanahabwa umurongo, yakwemezwa hagatangira urugendo rwo gushakisha no gukusanya inkunga yasabwe binyuze muri iki kigega nk’uko twabitangarijwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanmda.

Iki kigega kigizwe n’ibihugu binyuranye birimo u Rwanda, Amerika, Canada, Ubutariyani, Ubuyapani, Ubushinwa, Senegal Singapuru, n’ibindi. Harimo kandi n’imiryango itegamiye kuri Leta nka Bill & Melinda Gates, Foundation Rockefeller Foundation ndetse na Wellcome Trust.