Rubavu: Abaturage bacyeje umubano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu baravuga ko ubuhahirane hagati y’abaturanyi babo muri Kongo ari nta makemwa kuko ngo nta Munyarwanda ugihohoterwa mu gihe agiye gucuruzayo cyangwa guhahirayo. 

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash batubwiye ko mbere bajyaga gucuruza cyangwa guhahira i Goma bagahohoterwa ari kuri ubu ngo ibintu byarahindutse.

Umwe ati “ Nkanjye ncuruzayo imbabura,ndazijyana nkabaranguza nabo bakaza hano iwacu ntakibazo.”

Undi ati “ Ubuhahirane buragenda kuko abo muri kongo baza guhahirana hano natwe tukajyayo.”

Undi nawe ati “Ubuhahirane uko mbubona ni uko abakongomani baza bagatwara ibyo kurya inaha n’abanyarwanda nabo bakajya kuzana utundi hakurya.”

Abakongomani nabo bavuga ko nta kibazo bagira iyo baje guhahira cyangwa gucuriza mu Rwanda.

Umwe ati “ Nta kibazo tugirana n’abanyarwanda,ubu mvuye guhaha amakara,inyanya n’ibirayi nshyiriye abana ngo barye.”

Undi ati “ Batwakira neza, hano inyanya tuzirangura neza ku giciro cya nyacyo,iyo zabuze tuzirangura nko kubihumbi 20ariko iyo zabonetse tuzirangura neza cyane.”

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, Abanyarwanda  bumvikanye bavuga ko batewe impungenge n’imyanzuro ya Congo yo kongera imisoro no kwangira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.

Uwitwa Bugingo Eudes uyobora sosiyete BBF Limited ibika ibicuruzwa bijyanwa muri Congo yabwiye itangazamakuru  ko hari ibicuruzwa birimo amavuta yo guteka, imiceri bitagenda cyane kuko bigera ku mupaka bakabijyana mu mahunikiro birindiriye gusoreshwa, mu gihe ibintu bitarenze toni ebyiri cyangwa bitarengeje agaciro k’ibihumbi bibiri by’amadorari bisoresherezwa ku mupaka kandi ko ibi ngo bikoma mu nkokora ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba bwana Alphonse Munyantwari avuga ko muri rusange ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bumeze neza , kandi ko hari ibiganiro bari kugirana na Kongo kugirango hanozwe uburyo bwo gusoresha bwakunze kwinubirwa na bamwe mubacuruzi b’Abanyarwanda.

Ati “ Ntabwo Abaturanyi bigeze banga ko ubucuruzi bubaho, burakomeza, ikitaranoga ni masezerano twasinyanye,dukomeza gukurikirana cyo gusoresha ibirenze.”

Akarere ka Rubavu gaherutse gushyikirizwa  isoko rya miliyoni eshatu z’amadorari rizorohereza ubuhahirane bwambukiranya imipaka hagati y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

One thought on “Rubavu: Abaturage bacyeje umubano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

  • April 5, 2019 at 6:58 pm
    Permalink

    Ni byiza cyane ubwo buhahirane n’umubano mwiza biba bikenewe nk’abaturanyi

Leave a Reply