Iraq: Barinubira itegeko ribuza kwinjiza inzoga mu gihugu

Abanyapolitiki b’abakrisitu bo muri Iraq, barimo kugerageza kuburizamo itegeko ribuza kwinjiza inzoga mu gihugu no kuzicuruza.

Ku wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023, Abategetsi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, bahawe amategeko yo gushyira mu bikorwa iryo tegeko.

Ryahindutse itegeko mu kwezi gushize kwa Gashyantare, nubwo habayeho kuryamagana.

Iryo tsinda ry’abanyapolitiki b’abakristu, rifite imyanya itanu mu nteko ishingamategeko ya Iraq, ryatanze ikirego mu rukiko rivuga ko iryo tegeko rinyuranyije na demokarasi.

Kunywa inzoga mu ruhame ntibyemewe muri Iraq, igihugu kiganjemo abayoboke b’idini rya Islam, ariko ishobora kugurwa mu maduka acuruza inzoga cyangwa mu tubari tubifitiye uruhushya.

Iryo tegeko, ryatowe bwa mbere n’inteko ishingamategeko mu 2016, rica amande agera kuri miliyoni 25 z’ama dinars akoreshwa muri Iraq (angana na miliyoni 18Frw).

Ribuza igurishwa, kwinjiza mu gihugu cyangwa gukora inzoga – kandi ryatangajwe ku mugaragaro mu kwezi gushize, nyuma y’imyaka irindwi ritowe, kuko ari bwo ryasohotse mu igazeti ya leta.

Ntibiramenyekana uko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizashyirwamo imbaraga, cyangwa niba urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu ruzariburizamo.
Mu bujurire bwabo bagejeje muri urwo rukiko, abagize itsinda ‘Babylon Movement’ bashimangiye ko iryo tegeko rinyuranyije n’itegekonshinga kuko ryirengagiza uburenganzira bwa ba nyamucye ndetse rikagabanya ubwisanzure.

Abagize iryo tsinda banavuze ko rinyuranyije n’itegeko-teka rya leta, ryagiyeho habura igihe kitageze ku cyumweru kimwe ngo iryo tegeko ritangazwe mu igazeti ya leta ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, rigashyira umusoro ku kigero cya 200% ku binyobwa bisembuye byose byinjijwe mu gihugu, mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Sarmad Abbas, ukora mu bijyanye no kugurisha no gukodesha inzu utuye mu murwa mukuru Baghdad wa Iraq, yabwiye ibiro ntaramkuru AFP ko uko guca inzoga nta kindi bizakora kitari ukwimurira ubucuruzi bwazo ku masoko ya magendu.
Yemera ko inyigisho z’idini rya Islam zibuza kunywa inzoga, ati “Ariko ubu ni ubwisanzure bwite udashobora kubuza abaturage kubukoresha”.

Nkuko amakuru yo muri icyo gihe abivuga, uwo mushinga w’itegeko watanzwe bwa mbere na Mahmoud al-Hassan, icyo gihe wari umucamanza na depite wo mu rugaga ruzwi nka ‘State of Law Coalition’.

Yavuze ko yatanze uwo mushinga w’itegeko akurikije ibiteganywa mu ngingo ya 2 y’itegegekonshinga rya Iraq ryo muri 2005, ribuza itegeko iryo ari ryo ryose rinyuranyije na Islam, nkuko byanditswe n’ibiro ntaramakuru AP.