Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard uri i Doha muri Qatar yahuye n’Umunyabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, aho bombi bitabiriye Inama ya Gatanu y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).
Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe izagera ku wa 9 Werurwe 2023, iri kubera i Doha muri Qatar ihuriwemo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, biteganyijwe ko minisitiri Dr Ngirente Dr. Ngirente Edouard, ari mu batanga ikiganiro.
Iyi nama isanzwe iba buri myaka cumi gusa yasubitswe inshuro ebyiri mu 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.
Bimwe mu bigiye kuganirwaho ni uburyo bwo gushyiraho ingamba z’iterambere rirambye zavana ibi bihugu mu bukene.
Kimwe mu bikorwa bishyizwe imbere ni ukuganira hagati y’ibihugu n’inzego z’abikorera, sosiyete sivile n’urubyiruko ku buryo bukwiye gukorwa mu kwihutisha iterambere mu bihugu bikennye no kureba ibyakorwa mu gushyira imbaraga mu iterambere rirambye mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.