Tanzania: Leta yavuze ko indwara iherutse kwica abantu batanu ari virusi ya Marburg

Leta ya  Tanzania yatangaje ko indwara yari yayoberanye yishe abantu batanu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania ari virusi ya Marburg.

Nibwo bwa mbere iyi virus ivuzwe muri Tanzania.

Minisitiri w’ubuzima, Ummy Mwalimu, yavuze ko abantu 160 barimo gukurikiranwa kandi leta yafashe ingamba z’ubugenzuzi mu duce ivugwamo.

Nta bandi barwayi baratangazwa hanze y’akarere ka Bukoba mu ntara ya Kagera.

Dr Ahmed Ogwell, umukuru w’ikigo cy’umuryango w’Ubumwe bwa Africa cyo kurwanya indwara z’ibyorezo yatangaje ko bahise bohereza itsinda gufatanya na Tanzania kurwanya ibyago by’ikwirakwira ry’iyi virusi.

Minisitiri Mwalimu yavuze ko iyi ndwara ishobora gukumirwa.

Ati “Tuzi aho umurwayi wa mbere yabonetse, kandi twakoze ku buryo abagize umuryango we bose bakurikiranwa harimo n’abamuvuye. Ndasaba buri wese gufata ingamba.”

Mu cyumweru gishize ubwo iyi ndwara yadukaga, leta ya Tanzania yatangaje ko ari indwara itazwi kandi ishobora kuba yandura.

Ibipimo by’abanduye byoherejwe kuri laboratwari y’igihugu ngo bisuzumwe, Minisitiri Mwalimu akaba yatangaje ko babisanzemo virusi ya Marburg.

Mu bishwe n’iyi ndwara harimo umuganga wagize ibimenyetso birimo guhinda umuriro, kuruka, kuva amaraso ahafunguye ku mubiri no kunanirwa kw’impyiko.