Rwanda Day mu Budage ntikibaye nk’uko byari biteganyijwe

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yatangaje ko umunsi uzwi nka Rwanda Day wari kubera mu gihugu cy’u Budage wasubitswe kubera impamvu zitunguranye.

Uyu munsi wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 24 Kanama 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Akarere yashyize ahagaragara, yiseguye ku babangamiwe n’uko uyu munsi utakibaye, inavuga ko itariki uyu munsi uzaberaho, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazayimenyeshwa mu gihe kiri imbere.

Ni tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Imirimo y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe.

Riragira riti “Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Akarere iramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, yasubitswe kubera impamvu zitunguranye. Itariki yimuriweho izamenyeshwa mu minsi iri imbere. Twiseguye ku bo iki cyemezo cyabangamira.”

 ‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Kuva mu 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, i Londres mu Bwongereza, i Amsterdam mu Buholandi, i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Rwanda Cultural Day), i Ghent mu Bubiligi, none uyu mwaka yerekeje mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage.

Kuri izi nshuro zose, abitabira uyu munsi w’imbonekarimwe bagira amahirwe yo guhabwa impanuro zitandukanye na Perezida Paul Kagame.