Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva Yavuze ko u Rwanda rwakajije ingamba zo kugenzura no gukurikirana indwara ya Ebola ku mipaka yose yinjira mu Gihugu, hongerwa ubushobozi bwo gusuzuma no gupima iyi ndwara muri laboratwari.
Minisitiri w’Intebe yabigarutseho ubwo yahagarariraga Perezida Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku ngamba zo guhangana n’Icyorezo cya Ebola. Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko mu Rwanda nta Ebola ihari, ibi akaba ari umusaruro w’ishoramari rihamye mu gutegura no kubaka urwego rw’ubuzima rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Yagize ati: “Twakajije ingamba zo kugenzura no gukurikirana indwara ku mipaka yose yinjira mu Gihugu, twongereye ubushobozi bwo gusuzuma no gupima iyi ndwara muri laboratwari, twongera imbaraga mu buryo bwo gutabara byihuse, kandi dukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage.”
Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, rijyanye n’amakuru kuri Ebola yatangaje ko ikomeje gukurikirana hafi iki cyorezo cyagaragaye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), mu Ntara ya Ituri.
Icyo cyorezo cyatewe n’ubwoko bwa virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo, cyatangajwe muri Gicurasi 2026, kikaba kimaze kwibasira cyane uduce twa Ituri ndetse kinagira ingaruka mu bice bya Uganda bihana imbibi na RDC.
Amakuru aheruka agaragaza ko umubare w’abanduye n’abahitanywe n’iki cyorezo muri DRC, ukomeje kwiyongera, aho abarwayi bemejwe ari 676. N’aho muri Uganda abamaze kwemezwa bayanduye 19 mu gihe abamaze gupfa ari babiri.
Nubwo bimeze bityo, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeje ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uraboneka mu gihugu cyangwa mu duce duhana imbibi na RDC.
Iyi Minisiteri kandi yavuze ko nubwo ibyago byo kugera mu Rwanda biri hasi, igihugu gikomeje kuba maso no kongera imbaraga mu ngamba zo gukumira no gutahura hakiri kare icyorezo cyaba cyinjiye mu gihugu.
Mu ngamba zafashwe harimo gukaza isuzuma ku mipaka, gukangurira abaturage kwirinda no gutanga amakuru ku gihe, ndetse no gutegura inzego z’ubuzima ku buryo bwihuse mu gihe haboneka uwakekwaho ubwandu.
Ubwoko bwa Bundibugyo, buri gukwirakwira muri iki gihe, ntiburabonerwa umuti cyangwa urukingo rwemewe ku rwego mpuzamahanga, bikaba bituma ingamba zo kwirinda ziba ingenzi cyane.
Abaturage barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, birinda kwegera ababagaragaraho ibimenyetso by’iyi ndwara, no gutanga amakuru ku gihe binyuze ku mirongo itishyurwa yashyizweho.

