Kigali: Umushoferi yaramiye ubuzima bw’abari muri Bus ya ‘Coaster’ yaburiye feri ku kamanuka

Polisi y’igihugu yangaje ko impanuka y’imodoka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere i Kigali ahazwi nka Peyaje nta muntu wayiguyemo, kandi nta n’ibintu byinshi byangiritse.

Ni impanuka yetewe na kwasiteri yavaga mu mujyi yerekeza Kimironko, yabuze feri  igonga ibintu bitandukanye. Icyatumye iyi modoka  ibura feri ntikiramenyakana, cyane ko Polisi y’Igihugu ivuga ko yari yujuju ibyangombwa byose.

Mu saa y’isambiri zishyira saa tatu za mu gitondo, nibwo Bisi ya kwasiteri (Coaster)  ifite purake RAD 187 Q yavaga mu mujyi yerekeza Kimironko, yabuze feri maze umushoferi atangira kuyigongesha amapoto kugirango arengere ubuzima bwabari bayirimo.

Ubu ni ubuhamya bw’abaturage bari bari hafi ya Peyaje aho impanuka yabereye.

Umwe yagize ati “ Yabuze feri, yarwanye nayo cyane kugira ngo areke kumara abantu, akora uko ashoboye ayicisha hano, akubita abangaba nyine namwe muri kureba.”

Umwe mu bakora isuku mu muhanda iyo mpanuka yabereyemo, aravuga uko yabibonye.

Ati “ Twari tumanutse tumanukanye imyanda tugeze hariya kwa muganga(Kwa Kanimba), tugiye kubona tubona kwasiteri(Coaster) nyine amatara yose yikubise hasi, nibwo twabona ihise ikatira hariya. Ni uko twabibonye.”

Undi yagize ati “Ibigaragara, iyi modoka yari imeze nk’iyabuze feri. Noneho ituruka ruguru yataye umuhanda, igonga amapoto, imodoka zari mu nzira zose igenda izikubita.”

Twagerageje gushakisha  umwe mubari bari muri iyi kwasiteri, maze tubona  Rwapfizi Florent, atubwira uko byatangiye kugira ngo Quasrieri barimo ibure Feri.

Ati “ Twari duturutse mu mujyi tugiye Kimironko, twari tugeze aha ruguru kuri ‘Rond Point’, ikimanuka abura feri, ariko wabonye ko habaye ikintu cy’ihungabana imbere, abantu batangira gusa nk’aho habaye ikibazo.”

Akomeza agira ati “ Nibwo imodoka yakomeje umuvuduko, ariko shoferi akomeza kugerageza kurwana n’imodoka kugira ngo bitaba bibi cyane, nibwo yaje guta umuhanda akubita izi poto zose, iyi modoka nibwo yahise ayigonga (iramuhagarika).”

“Gusa urebye shoferi akoze ubutwari bukomeye, kuko yagerageje kurwana n’imodoka kugira ngo itagonga nyinshi cyangwa itaza kwangiriza abantu bari bayirimo bose. Ni amahirwe kuba tubaye bazima.”

N’ubwo nta muntu wahasize ubuzima, abarokoye muri iyi mpanuka bavuga ko abantu babiri cyangwa batatu bakomeretse.

Abaturage bavuga ko iyii mpanuka ikimara kuba ubutabazi bwahise buhagera kuburyo bwihuse.

Kugeza ubu, bisa n’ibigoye kumenya icyatumye iyi kwasiteri ibura feri, cyane ko  Polisi y’Igihugu yemeza ko yari yakorewe isuzuma rya tekinike, kandi ngo yari ifite akagabanya muvuduko.

SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi ni umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda.

Ati “Biragoye kuko iyi modoka yari ifite ‘contrôle technique’ yari ifite na ‘speed governor’ ariko ukuntu ‘computer’ yazimye iri kugenda ni ibintu byatunguranye. Ni ibintu byatunguranye kuko umushoferi yahise abona kuri ‘tableau’ ibintu byose bivuyeho, na feri ihita ibura.”

Polisi ivuga ko iyi mpanuka nta muntu waburiyemo ubuzima.  Ngo yakomerekeyemo umushoferi wa kwasiteri(Coaster) n’umugenzi wari kuri moto. Mu byangiritse  ngo harimo imodoka eshatu zangijwe bikomeye, n’amapoto atatu yagonzwe.

Ubutabazi bwahise buhagera ku buryo bwihuse

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply