Mushikiwabo yashyizeho abayobozi batandukanye mu nzego za OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yamaze gushyiraho abayobozi mu nzego zitandukanye zigize uyu muryango.

Ku wa 22 Ugushyingo nibwo Mushikiwabo yemeje abayobozi bakuru b’uyu muryango mu ngeri zitandukanye. Aba barimo abari barashyizwe mu myanya na Michaëlle Jean yasimbuye.

IGIHE cyanditse ko muri abo bayobozi bashya mu buyobozi bwa OIF harimo Nita Deerpalsing wagizwe Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa bigamije iterambere. Asanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko (Umudepite) mu Birwa bya Maurice.

Abandi bahawe umwanya ni Youma Fall ushinzwe iterambere ry’Ururimi rw’Igifaransa, Nicodème Adzra we agirwa Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi

Alioune Koné we yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abakozi muri uyu muryango mu gihe Narjess Saidane ahagarariye OIF muri Loni i New York.

Mu ntangiriro z’Ukuboza, Georges Nakseu Nguefang, wari ushinzwe ibikorwa bya Politiki ubwo Michaëlle Jean yayoboraga uyu muryango, we yagizwe uwuhagarariye muri Loni i Genève.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko Éric Adja wari waragizwe na Michaëlle Jean Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Uburengerazuba, yirukanwe ku mirimo ye ku wa 11 Ukuboza ku mpamvu zijyanye n’imyitwarire idahwitse.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Mushikiwabo yatangiye inshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya ku wa 12 Ukwakira 2018.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere. Amatora yabereye mu Nteko Rusange yawo ya 17 yaberaga i Yerevan, muri Armenia.

Mu bafasha Mushikiwabo ku buyobozi bwe muri OIF harimo Nyaruhirira Désiré, ukora nk’umujyanama we.

Nyaruhirira yari asanzwe ari Umujyanama wa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mbere yaho yabaye Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi kugeza mu 2015.

Ni umwe mu bantu babaye hafi Mushikiwabo by’umwihariko mu ngendo yazengurutsemo amahanga ashaka abamushyigikira ngo yemezwe n’abakuru b’ibihugu nk’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF.

Oria Kije Vande Weghe wakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, we ni Umuvugizi we.