Sierra Leone: Abagore bifuza inteko biganjemo nk’abo mu Rwanda

Aba badepite bo muri  Sierra Leone, baravuga ko bifuza ko inteko ishingamategeko y’iwabo igira umubare munini w’abagore nk’uko mu Rwanda bimeze.

Ibi byatangajwe  kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019.

Ni itsinda ry’Abadepite ba  Sierra Leone, baje kwigira k’u Rwanda uburyo rwakoresheje mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, by’umwihariko kuba rufite  ubwiganze bw’abagore mu nteko ishingamategeko.

U Rwanda rwavuze ko ruzabasangiza byinshi rwakoze, mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

U Rwanda ni igihugu kiza ku isonga ku mu kugira ubwiganze bw’abagore mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, aho bangana na 62 %.

Iki ni na cyo cyatumye abadepite ba Sierra Leone baza kwigira k’u Rwanda, uburyo rwakoresheje kugira rube rufite inteko ishingamategeko yiganjemo abagore.

Hon.Depite Veronica Kadie Sesay, ayoboye Itsinda ry’abadepite ba Sierra Leone bari mu Rwanda.

Ati “ Turi hano kugira twungurane ubumenyi n’ibitekerezo. Twumvise byinshi ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda, uburyo yesheje agahigo ko kugira 62% by’abagore mu nteko, iwacu abagabo nibo benshi cyane mu nteko. Mu badepite 146, abagore turi  18 gusa. Ni ukuvuga 12,3 %.  Ni yo mpamvu rero turi hano ngo aba bashiki bacu na basaza bacu batubwire uko bo babigenje.”


Hon.Depite Veronica Kadie Sesay avuga ko abagore bakiri bacye cyane mu nteko y’iwabo

Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda w’Umutwe w’Abadepite,  Mukabalisa Donatille, avuga ko umubano w’u Rwanda na Sierra Leone, uri gutera imbere. Ngo u Rwanda hari byinshi rwakozwe mu guteza imbere umugore, ruzasangiza abadepite ba Sierra Leone.

Ati “Hari byinshi. Hari mu rwego rwa za politiki , hari mu rwego rw’amategeko ibyo rero ni byo baraza kugende bareba.”


Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda w’Umutwe w’Abadepite,  Mukabalisa Donatille

N’ubwo gahunda nyamakuru itumye bari mu Rwanda iri ugushaka ubunararibonye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aba badepite ba Sierra Leone bavuga ko hari ibindi babonye biri mu Rwanda bazarwigiraho birimo isuku n’umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ikinyabupfura mu baturage.

Inkuru ya Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply