Inteko Ishinga Amategeko igiye gusesengura raporo ya Human Rights Watch yasebeye u Rwanda.

Inteko Rusange ya Sena n’iy’Umutwe w’Abadepite zanzuye gusaba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu mitwe yombi gusesengura raporo iherutse gutangazwa na ‘Human Rights watch’ [HRW] ku Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, n’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Muri Sena, Senateri Uwizeyimana Evode yasabye ko abasenateri basuzuma mu buryo bwihuse ibijyanye na raporo ya Human Rights Watch, yasohotse ku wa 10 Ukwakira 2023, irimo amakuru y’ibinyoma agamije guharabika u Rwanda.

Mu Mutwe w’Abadepite, Depite Mukabalisa Germaine, na we yasabye ko iyi ngingo yasuzumwa, agaragaza ko bibabaje kuba uyu muryango warasohoye raporo irimo ibinyoma no gutesha agaciro ibyo u Rwanda rwagezeho bityo hakwiye gusesengurwa ikibyihishe inyuma.

Depite Mukabalisa yavuze ko nyuma y’imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye rwateye intambwe ifatika mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, umutekano n’ibindi.

Ati “Ubu Umunyarwanda afite uburenganzira busesuye nk’uko abihabwa n’itegeko nshinga, andi mategeko n’amasezerano mpuzamahanga rwasinye.’’

Yavuze ko u Rwanda rwiza, rutekanye, atari rwo Human Rights Watch igaragaza. Ati “Iyi HRW ifite u Rwanda yiremera, ikarushyira mu ntekerezo zayo, ikarugaragariza amahanga mu mugambi wayo mubisha wo kurutesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.’’

Yagaragaje ko HRW yagiye ikora ibisa n’ibi muri raporo zabanje ndetse n’iheruka gusohoka yise “Join us or die’’ yakomeje uwo mujyo.

Ati “Iyi raporo isubira mu byo yavuze muri raporo za 2014, 2016, 2019 n’izindi. Igenda yisubiramo. HRW ikura amakuru ahantu hatizewe ndetse hanafifitse. Hari n’ibyo ikura mu bantu barwanya u Rwanda barimo abatavuga rumwe na Leta, abahunze ubutabera bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Yanavuze ko mu bayiha amakuru harimo n’abashaka visa z’ubuhunzi bigatuma bitwaza u Rwanda, kuko bazi ko HRW ibageza ku byangombwa bifuza.

Depite Mukabalisa yanagaragaje ko raporo ya HRW yibasira Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside ikagaragaza ko abayikoze ari bo beza, iremamo ibice Abanyarwanda baba mu mahanga.

Ati “Muri iyi raporo biteye isoni ariko HRW ntiterwa isoni no kwita guhohotera Abanyarwanda igikorwa cyo kubakangurira ubudaheranwa ndetse no kubagaragariza amahirwe ari mu gihugu.’’

Yavuze ko usesenguye raporo, HRW igikomeje gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro n’imitwe y’iterabwoba, kuba umuvugizi wa FDLR igizwe n’abajenosideri ndetse igakomeza kubakingira ikibaba mu mugambi wayo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Depite Mukabalisa yagaragaje ko igihe raporo yasohokeye ari uburyo bwo gushaka kudobya gahunda zitegura kwibuka ku nshuro ya 30 ndetse n’amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika.

  Abadepite bagaragaje ko ntaho HRW yavuye, nta n’aho yagiye

HRW iyobowe na Tirana Hassan, wasimbuye Kenneth Roth wamaze imyaka 29 ku buyobozi bwayo.

Depite Nizeyimana Pie yavuze ko Kenneth yatoteje u Rwanda n’abayobozi barwo.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka yasohoraga icyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, agendeye ku bihimbano bye bwite cyangwa ibyo abwirwa n’ibigarasha n’abajenosideri.’’

Yavuze ko yambikaga imitwe irwanya u Rwanda umwambaro w’impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu; yabaye umuvugizi wa Hutu Power, agasaba ubutabera ku bakoze Jenoside no gushyirwa ku butegetsi.

Yavuze ko raporo nshya yasohotse igamije gusebya u Rwanda no gutesha agaciro umugambi w’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu gihugu.

Depite Ruku Rwabyoma utajya uripfana iyo ageze kuri raporo zikorwa na HRW yavuze ko bibabaje kuba ubutumwa bwayo butarigeze buhinduka.

Ati “Numvaga mpumetse nti ubwo agiye [Roth] ibintu bizagenda neza ariko nta cyahindutse. HRW iracyari ya yindi. Umuryango wamunze na ruswa, umuryango ubogama, inshuti y’abajenosideri.’’

Yavuze ko u Rwanda rutekanye uhereye mu Nteko irimo imitwe ya politiki 11 ariko abayigize bakaba bagera ku mwanzuro batarwanye cyangwa ngo baterane intebe.

Ati “HRW menya ko u Rwanda rutekanye, twishimiye politiki yacu. Ikibabaje ni uko utagera mu Rwanda ngo ushake icyagufasha mu bushakashatsi. Muri kwishimira kugumana mu gitanda n’abo bajenosideri.’’

Yavuze ko ku Rwanda bidakwiye gukomeza kugenda gutyo ahubwo mu gihe “mudashoboye kwihanganira ubushyuhe, musohoke mu gikoni. U Rwanda ruri gukora ibyarwo neza.’’

Depite Mukabunani Christine akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, yavuze ko urebye imikorere ya HRW nta cyizere ko izahagarika guharabika u Rwanda.

Ati “Njye nagiye nganira na bo mu minsi yashize ariko iyo akubajije ikintu, iyo atari cyo umusubije, ntagitangaza. Iyo usomye raporo usanga ntaho ugaragara mu bantu batanze ubuhamya cyangwa ibitekerezo. Bakumvisha ko mu Rwanda nta demokarasi, bati iyo uvuze igitekerezo gitandukanye n’ibyo Leta ishaka urafungwa cyangwa ugapfa.”

“Narababajije nti ‘ubuse sindiho narapfuye?’ Ibyo ntibashobora kubitangaza ngo bavuge ngo hari umuntu utavuga rumwe na Leta twaganiriye avuga ibi n’ibi. Bashaka kukumvisha ko ibyo abandi batari no mu Rwanda bavuze ari byo byo.’’

Ngo iyo abaganirije kuri demokarasi y’ubwumvikane batacyumva, bakamubwira ko atari uwo muri ‘opposition’, na we akababwira ati “mubireke, ubundi mwendaga kubyemera ngo bimarire iki?’’

Yavuze ko iyi raporo ikwiye gucukumburwa haba hari icyuho kikazibwa ndetse Abanyarwanda bakumva ko urugamba rwaba urw’amagambo cyangwa urundi buri wese ‘aba akwiye kurwanira igihugu cye.’

Depite Mukayijore Suzane yavuze ko iriya miryango ifite ipfunwe ry’uko itahagaritse Jenoside ndetse ni “imitima ya gitindi ibarya bigatuma bavuga biriya.’’

Bimwe mu biranga raporo za HRW harimo ko raporo zayo ziba zisubiramo, zishingira ku byo zagiye zigaragaza mu myaka yabanje; zubakira ku makuru yahawe kuri telefoni itageze ahantu, zishyigikira imvugo zipfobya Jenoside no kudakoresha iyemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ivuga ko ari “Jenoside yo mu 1994” [Paji ya 1] cyangwa ikerekana ko ari “ubwicanyi hagati y’amoko” [Paji ya 14].