Mu minsi 13 kuva iyi filimi yashyirwa ahagaragara, ‘Avengers Endgame’ imaze kuba filimi ya kabiri yinjije menshi ku isi hose, aho imaze kubona miriyari 2.188 z’amadolari.
Ni mu minsi itageze no ku byumweru bibiri, Avengers: Endgame ikoreyemo aya mafaranga atarakorerwaho mu mateka y’isi, uretse Avatar.
Avengers: Endgame yarengeje miriyari 2.188 z’amadolari hirya no hino ku isi mu minsi 13 gusa, bituma iba filimi ya mbere irengeje miriyari ebyiri mu gihe gito.
Byafashe “Avatar” yari isanganywe aka gahigo, iminsi 47. Ku muvuduko ifite, abenshi bari kwibaza ayo izaba imaze kwinjiza nyuma y’iminsi 47.
Filimi ya James Cameron “Avatar”, imaze hafi imyaka 10 ku mwanya wa mbere, nka filimi yinjije menshi. Ni filimi yasohotse mu kuboza kwa 2009, ikamara amezi arenga umunani yerekanwa hirya no hino ku isi.
Avengers:Endgame yasohotse mu mpera z’ukwa Kane, yo na Avengers: Infinity War, zabaye filimi za mbere zirengeje miriyari ebyiri kandi zitarasohotse mu Kuboza.
Biragaragara ko iyi filimi itunganywa na ‘studio’ ya Marve, izamara igihe kirekire yerekanwa hirya no hino ku isi, gusa abasesenguzi muri sinema bavuga ko izindi filimi zigiye gusohoka zitazayorohera.
Abakunzi ba sinema, bategereje filimi nka: Detective Pikachu, Godzilla: King of Monsters, Aladdin, The Lion King na Hobbs and Shaw.