Caitlyn Jenner wihinduje umugore agiye kwiyamamariza kuyobora muri Leta Amerika

Caitlyn Jenner wihinduje umugore wahoze ari umugabo wa kabiri wa nyina wa Kim Kardashian yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Caitlyn Jenner Gov. Bid Won't Keep Up With The Kardashians – Report –  Deadline

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo Caitlyn Jenner yatangaje ko byanga bikunda agomba kwiyamamariza kuyobora California.

Yanditse kuri Instagram ati “Ndimo. California ikeneye umuyobozi w’inyangamugayo ufite icyerekezo gisobanutse.”

Jenner bivugwa ko mu kwiyamamaza azifashisha itsinda ry’abajyanama bahoze bakorana na Donald Trump wayoboye Amerika, barimo Tony Fabrizio ndetse na Steven Cheung wahoze ari Umujyanama mu by’Itumanaho muri White House.

Caitlyn Jenner Says She's "Too Controversial" For the Trans Community - E!  Online - UK

Bruce Jenner [Caitlyn] yari umugabo wa kabiri wa Kristen Mary Jenner bakaba barabyaranye abana babiri Kendall na Kylie Jenner. Caitlyn Jenner na nyina wa ba Kardashian batandukanye mu 2013.

Gavin Newsom w’imyaka 53 ni we muyobozi wa California. Amaze iminsi yibazwaho na benshi cyane biturutse ku ngamba zidahamye zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Caitlyn Jenner | POPSUGAR Fashion

California ni Leta iri mu Burengerazuba wa Amerika. Ituwe n’abarenga miliyoni 39. Ifite kilometero kare zirenga ibihumbi 423.

Kanda hano urebe video ishimishije