Tanzaniya: Dr Helen ntiyahembwe, birakaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Minisitiri w’Ubutegetsi mu gihugu cya Tanzania Kangi Lugola yavuze ko Abanyatanzania bashobora kuba ari indashima agendeye ku kuba bategura ibihembo byo gushima abantu, bakibagirwa inkingi za mwamba.

Uyu mutegetsi yabwiye abaturage mu mujyi wa Dodoma ko Dr Helen Kijo-Bisimba akwiye igihembo nk’umuntu wagiriye akamaro gakomeye igihugu.

Uyu Dr Bisimba yayoboye komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu kuva 1995 ishingwa, kugera 2018.

Kangi Lugora avuga ko nta Munyatanzania n’umwe wateje imbere uburenganzira bwa muntu kumurusha.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko abategetsi basabye ko iyi komisiyo ijyanwa mu mujyi wa Dodoma.

Ngo hari igikorwa cyiswe Maji Maji cyo guha igihembo indashyikirwa, none Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu arashaka ko gihabwa uyu waharaniraga uburenganzira bwa muntu.

The Citizen ariko yanditse ko abatuvuze ko iyi komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ntacyo imaze kuko bicwa bakanakubitwa n’abapolisi abategetsi barebera ntihagire ugira icyo akora.