Haruna Niyonzima utazakina na Proline yajyanye na AS Kigali muri Uganda

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya As Kigali n’ikipe y’iguhugu Amavubi, Haruna Niyonzima utarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira AS Kigali muri CAF Confederations Cup yajyanye na bagenzi be 20 mu gihugu cya Uganda, gukina umukino wo kwishyura na Proline, umukino AS Kigali yitezemo gusezerera Proline izaba iri iwayo.

AS Kigali yageze muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeli, aho ifite umukino wo kwishyura na Proline bari banganyirije 1-1 i Kigali, umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeli 2019 ukabera Star Times Stadium y’i Lugogo.

Umutoza Eric Nshimiyimana ufite icyizere cyo gusezerera Proline iwayo, yahagurukanye urutonde rw’abakinnyi 20 barimo Haruna Niyonzima utaremererwa gukina iyi mikino Nyafurika kubera ikibazo cy’ibyangombwa bibiri bidahuje imyirondoro yagize mu minsi ishize, kikanatuma adakinira Amavubi mu mikino aheruka gukina.

Mbere y’uko bahaguruka i Kigali Eric Nshimiyimana yari yabwiye itangazamakuru ko ari gutegura ikipe ishobora gutsinda idafite Haruna, nk’uko byari byagenze muri Tanzania batsinda KMC 2-1 mu ijonjora ribanza, ariko akavuga ko kumwitwaza bifite kinini bizafasha ikipe n’ubwo atakina kuko ari umukinnyi mukuru ushobora kugira inama bagenzi be.

AS Kigali yageze muri Uganda irateganya kuhakorera imyitoza y’iminsi ibiri, irimo iyo baza gukora kuri uyu wa Kane, n’iyo bazakora kuri uyu Gatanu izabera kuri stade yitwa ‘Star Times Stadium’ bazanakiniraho umukino nyirizina uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeli, umukino uzatanga tike yo kujya mu ijonjora rya gatatu ku ikipe izawutsinda.

Kunganya 0-0 kuri As Kigali bivuze gusezererwa, na ho kubona itisnzi iyo ariyo yose cyangwa kunganya ibitego biri hejuru ya bibiri, bizaha iyi kipe y’abanyamujyi gukomeza mu ijonjora rya gatatu rishobora no kuzayiha kugera mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.

UWIRINGIYIMANA Peter