Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda:Amashyaka yatangiye kwihuza na Bobi Wine - FLASH RADIO&TV

Uganda:Amashyaka yatangiye kwihuza na Bobi Wine

Bamwe mu bayoboke n’abayobozi mu ishyaka Democratic Paty mu karere ka Masaka bamaze kwinjira mu ishyaka National Unity Platform ryavuze ko rizahagararirwa na Bobi Wine mu matora ya perezida umwaka utaha.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abayoboraga iri shyaka bavuze ko basanze muri ryo nta mugabo urimo wo kuba yahangara guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, bahitamo kurirekera perezida waryo bisangira Bobi Wine.

Depite Fred Mukasa Mbidde usanzwe ari visi perezida w’iri shyaka yavuze ko abarivuyemo ari abari basanzwe ari umutwaro kuri ryo batubahaga ubuyobozi bwaryo. Ngo aba bagiye nta gikuba gicitse.

Ku urundi ruhande ariko ikinyamakuru the New Vision cyanditse ko irindi shyaka Social Democratic Party naryo ryamaze kwiyunga kuri Bobi Wine ngo akazabahagararira mu matora ya perezida.