Tanzania:Hatangiye ikiriyo cyo kunamira Mzee Benjamin Mkapa

Benjamin William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania yatabarutse azize uburwayi nk’uko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli.

Mu butumwa yatanze mu ijoro ryacyeye, Perezida Magufuli yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania “yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye”.

Bwana Magufuli ntabwo yatangaje indwara yishe Benjamin Mkapa, wari ufite imyaka 81.

Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

Umwaka ushize, Bwana Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegekoshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.

Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi zavuze ko Abarundi batasubiramo itegekoshinga rishya batoye mu 2018.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko abategetsi b’Uburundi na Kenya banditse ubutumwa bw’uko bababajwe n’urupfu rwa Mkapa. Umukuru w’igihugu mu Rwanda, Paul Kagame nawe yitafanije n’abanya Tanzania mu kababaro acishije ubutumwa kuri Twitter.

Bwana Magufuli yatangaje kuri Twitter ko azibuka Mkapa nk’umuntu “ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu bwa Tanzania”. Ashimirwa kuba yarateje imbere uburyo bwo gukusanya imisoro, gutangiza ibyo kwirinda isesagura ry’umutungo wa rubanda no gufungurira imiryango abashoramari bo mu mahanga.

Gusa politiki ye yo kwegurira abikorera bimwe mu bya leta yaranenzwe mu gihugu, nyuma yaje kwemeza ko n’ubwo iyi gahunda yari igamije ibyiza yakozwe nabi.

Mu kwezi kwa 11/2019 yasohoye igitabo cy’ubuzima bwe yise “My Life, My Purpose”, aho yanditse ko mu 2001 ubwo abapolisi bicaga abantu 21 bigaragambyaga mu gace ka Pemba “bizahora ari ikintu kibi cyabaye ku butegetsi bwe”.

Abigaragambya bari bigabije imihanda bavuga ko bavuga ko amatora yo mu 2000 muri Zanzibar yabayemo uburiganya. Mkapa avuga ko “kubica byamushenguye…”

Perezida John Magufuli yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu, amabendera yose arurutswa kugeza muri kimwe cya kabiri.