Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko Amerika itazabona amahoro mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati igihe cyose ikomeje kuhagira ibikorwa bya gisirikare.
Yavuze ko niba Amerika ishaka amahoro nyayo, ikwiye kuva muri ako karere, ashimangira ko Iran itazigera irebera igitero icyo ari cyo cyose itagisubije.
Aya magambo yayatangaje nyuma y’igitero Amerika yagabye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Iran, ivuga ko cyari igisubizo ku bikorwa byayibangamiye mu nzira ya Hormuz.
Araghchi yavuze ko nubwo Amerika yagerageje kugaragaza imbaraga zayo, ingabo za Iran ziteguye guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose.
Ku ruhande rwa Amerika, Perezida Donald Trump na we yavuze ko igihugu cye kitazemera igitero na kimwe kidahanwa, ashimangira ko ibikorwa bya Iran byose bizajya bisubizwa uko bikwiye.
Nubwo impande zombi zari zarumvikanye ku gahenge k’iminsi 60, umwuka mubi wongeye kuzamuka bitewe n’ibitero bikomeje kubaho hagati yazo.

