Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu-koranabuhanga.
Umushinga w’itegeko uzakomeza gusuzumwa muri Komisiyo.
Minisitriri w’ikoranabuhanga na inovasiyo,ingabire Paula, yavuze ko uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo birimo icyiciro cy’abaturage kititabwagaho, nk’abaturage batagira igihugu babarizwamo n’abandi bantu batagiraga impapuro kandi bakenera serivisi.