Abacuruzi banze kubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho na  Guverinoma

Bamwe mubaturage baravuga ko ibiciro ntarengwa bya Kawunga,Umuceli n’Ibirayi Guverinoma yashyizeho bitaratangira gukurikizwa, kuko ngo bari kubigura bahenzwe ku giciro gisanzweho.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, ubu igiciro ntarengwa kuri kawunga ni amafaranga 800 ku kilo, umuceli wa Kigori nturenze  820 Frw ku kiro, umuceli w’intete ndende ukaba  850 Frw, mu gihe umuceli wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo.

Ni mu gihe kandi ku birayi, ibya Kinigi, umuhinzi agomba guhabwa 400 Frw ku kilo, kikagurishwa 460 Frw ku isoko, ikilo cy’ibirayi bya kirundo kikarangurwa 380 Frw ku muhinzi, kigacuruzwa 440 Frw, ibirayi bya Twihaze bikarangurwa 370 Frw ku muhinzi bigacuruzwa 430 Frw, naho ibirayi bya Peko bikarangurwa 350 Frw, bigacuruzwa 410 Frw.

Abaguzi bishimiye ibi biciro ntarengwa Guverinoma yashyizeho, ariko ngo ikibazo bafite ni uko abacuruzi batari kubyubahiriza.

Umwe ati “ Ibirayi biracyari 600Frw, mutuvuganire natwe tubeho.”

Undi ati “Abacuruzi se ko bakeneye kunguka hari ikindi? Ngo bategereje ko sitoke zirangira bakabona kubimanura, gusa Leta ni umubyeyi ubwo yabikoze ibiciro biri buze kugabanuka kuko ntawapinga Leta.”

Mugenzi we ati “Ibirayi biracyari kuri 600Frw cyangwa 650Frw. Ngo ibiciro baranguriyeho byari hejuru ntabwo ibyo baranguye birashira.”

Mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali aho itangazamakuru rya Flash  ryabashije kugera, ryasanze koko ibiciro ntarengwa bya bimwe mubiribwa  Guverinoma yashyizeho bitaratangira kubahirizwa.

Bamwe mubacuruzi bavuga ko badashoibora gutangira kubyubahiriza kuko ibyo bafite muri stock(sitoke) ubu babiranguye bahenzwe, bityo bagasaba ko bahabwa igihe kiri hagati y’icyumwe kimwe cyangwa bibiri kugira ngo babanze bamare ibyo baranguye mbere.

Umwe ati “Se urabona ibintu byatangajwe n’ijoro uyu munsi wabikurikiza uranguye hehe? ubwo niba ikiro cyaguraga 1900 (Umuceli) kikaba kije kuri 1400, turumva baduha nk’ukwezi kwaba guhagije.”

Undi nawe ati “ Ibiciro byamanutse hari ibyo dufite muri stock, dufite ibirayi twaguze za 570Frw na za 580Frw. Izo nizo mbogamizi twagize, baduhaye nk’ibyumweru bibiri ibirayi twe twaba tubimazemo.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ntiyabonetese ngo igire icyo ivuga kubacuruzi bavuga ko batahita bakurikiza ibiciro bishya, kuko ibyo bafite babiranguye bahenzwe.

Gusa impuguke mubukungu zo zisanga Leta ikwiye kugenzura niba koko ibivugwa n’abacuruzi ko baranguye bahenzwe ari ukuri.

Dr Bihira Canisius ni impuguke mubukungu arabisobanura.

Ati “Ubundi Ministeri ishinzwe ubucuruzi yagombye gufata abakozi bayo bakazenguruka bakajya babaza waranguye kuri angahe? Waranguye kwa nde? waranguje angahe? Babifitiye uburenganzira, noneho umuntu wese uzamura ibiciro uko yishakiye bakamuha ibihano.”

 Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda, yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko abaturage bari bamaze igihe baremerewe n’ibiciro biri ku isoko.

Byaremerejwe n’ingaruka zishingiye ku izahuka ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke kubera imihindagurikire y’ibihe.

Daniel Hakizimana