Burundi: Kuburirwa irengero kwa Bunyoni ni umukino wa Politiki-Abasesenguzi

Abasesenguzi ba politiki mu Burundi batangiye kwibaza ko iburirwa irengero rya General Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari ministre w’intebe, byaba ari umukino wa politiki wo kwigizayo abari bamaze kuba ibitabashwa yaba mu butegetsi cg se mu ishyaka CNDD-DD.

Isesengura ry’ikinyamakuru Iwacu Burundi ryerekana ko ibi bisanzwe mu Burundi iyo abafite butegetsi bashaka kwigizayo ubo babona abushaka cyane nk’uko Alain Guillaume Bunyoni yari amaze kugaragaza inyota yabyo.

Hari bamwe mu ba hafi y’ubutegetsi bwa general Evariste Ndayishimiye, bavuga ko yari asanzwe adasinzira kuko Bunyoni yakunze kwigaragaza nk’utemera ubutegetsi bwe.

Icyo bashingiraho ni uko Bwana Bunyoni kubwa nyakwigendera perezida Nkurunziza, yigaragazaga nk’aho ari nomero ya kabiri kandi afite ububasha bwose mu gihugu, ndetse ngo yumvaga ko nyuma y’uru rupfu nta undi washoboraga kuba perezida atari General Alain Guillaume Bunyoni, atungura no kubona himitswe General Evariste Ndayishimiye uzwi nka Neva.

Icyahangayikishaga ubutegetsi bwa Ndayishimiye ni uko umugore wa Bunyoni, yigeze kuvugira mu rusengero ko Imana igiye kuzamura mu ntera mu kazi umugabo we, ngo amazi yahise atangira gushyuha, kuko bumvaga ko hejuru ya minisitiri w’intebe haba perezida gusa.

Abatekereza ko uyu mugabo ufite impapuro mpuzamahanga zimubuza gutarabuka yaba yarajyanwe ahantu h’ibanga, bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu wari urinzwe kuriya yabasha gucika.

Abandi barabishingira kukuba ubutegetsi bwarigeze kuvuga ko bwabuze Hussein Radjab ndetse na Agathon Rwasa, nyamara bakaza kugaragara mu gihugu nyuma y’imyaka batarasohotse.

Allain Guillaume Bunyoni baremeza ko azira gushaka gutegeka igihugu kandi gifite perezida, ahanini ngo abategetsi bakoranye bose buri umwe yagiraga abantu be undi akagira abe.

Uyu musirikare mukuru usanganwe amafaranga atagira ingano kandi uzi kwambara ibintu bihenze, bivugwa ko yaba yarapfuye gusuzugurana na perezida Neva ahanini bahigana ubutwari mu mitungo, ariko akagawa ko yirataga ubukire nyamara rubanda ishonje.