Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Issoufou wahoze ayobora Niger

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022.

Mahamadou Issoufou yayoboye Niger kuva muri Mata 2011 kugera mu kwezi nk’uko mu 2021.

Inama ya APAC yitabiriye iteraniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 18 Nyakanga, izasozwa ku wa 23 Nyakanga 2022.

Ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe kugera ku “Iterambere rirambye rya Afurika.’’

APAC yitabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yari isanzwe ibera ku Migabane y’u Burayi, Amerika na Aziya. Ihuriza hamwe abarimo abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n’abahanga mu bya siyansi.