Ibizamini bya ADN bigaragaje ko ba babyeyi b’i Huye atari aba Eric waburanye n’umuryango we mu myaka 24 ishize

Nyuma y’igihe kirekire ashakisha umuryango we akaza kubona ababyeyi bemeza ko ari umwana wabo, ibizamini by’amaraso byerekanye ko Eric Nsengiyumva adafitanye isano na Anastase Bagirayabo wari watangaje ko uwo mwana ari we.

Nsengiyumva Eric aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko yisanze mu kigo cy’imfubyi akabwirwa ko yakizanywemo na ‘Croix Rouge’ imuvanye mu mihanda yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Yeretswe ifoto yafotowe akiri muto ari na yo akoresha ashakisha ababyeyi be.

Yakuwe muri icyo gihugu ahari impunzi z’Abanyarwanda mu mwaka w’1995 azanwa mu Rwanda n’uwo muryango utabara imbabare.

Uyu musore uba mu mujyi wa Kigali nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, wanarerewe mu kigo cy’imfubyi i Kabgayi, yatangiye gushakisha ababyeyi be abinyujije mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bidatinze ababyeyi bo mu karere ka Huye bumvise amakuru ye bifuza kubonana nawe.

Baramwitegereje bemeza ko ari uwabo.

Uwo muryango wa Anastase Bagirayabo na Jose Nyiraneza wabuze umwana wabo ubwo bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Umukozi wa ‘Croix Rouge’ mu kiganiro na Flash FM yaragize ati “Mu makuru tubona ni uko uyu mwana yakuwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu gace karimo Abanyarwanda benshi, azananwa n’abandi bana batagiraga kivurira mu Rwanda.”

Mu bitabo bya Croix Rouge hagaragaramo izina rye rimwe ari ryo ‘Eric’, akaba yari afite imyaka ibiri.

Akimara kubona amakuru ko hari ababyeyi b’i Huye bemeje ko ari uwabo, Eric yarabasuye anabagezaho icyifuzo cy’uko bajya gutanga ibipimo by’amaraso kugira ngo harebwe isano yaba afitanye n’abo babyeyi.

Ibisubizo by’ibizamini byatanzwe na Laboratwari y’igihugu byo kuri uyu wa gatanu byagaragaje ko nta sano Eric afitanye n’abo babyeyi bo mu karere ka Huye.

Mu kiganiro tumaze kugirana na Eric, atubwiye ko adaciwe intege no kuba abo yari yizeye ko ari ababyeyi be birangiye nta sano bafitanye.

Yagize ati” Ntabwo binshiye intege ndakomeza nshakishe ababyeyi banjye kandi uwumva ko naba ndi uwe, anyemereye yanshaka hanyuma tukajya gutanga ibipimo by’amaraso.”

Nyuma yo kuvanwa mu kigo cy’imfubyi, Eric yajyanywe mu muryango ariko amaze gukura yishakira ubuzima bwe.

Kuri ubu akorera akazi ko mu rugo ku Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Leave a Reply