Ese kunyuranya mu bitekerezo byakabaye impamvu yo kurebana ay’ingwe mu banyapolitiki?

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta Democratic Green Party  riravuga ko umuco wo kutihanganira uwo mutumva ibintu kimwe ugenda uba amateka mu Rwanda.

Ibi babihera kukuba nk’abatavuga rumwe na Leta barabonye imyanya munteko ishingamategeko.

Hari abaturage babwiye itangazamakuru rya Flash ko muri iki gihe bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo kandi ngo ntawe muntu ukwiye guhutaza mugenzi we kubera ko batumva ibintu kimwe.

Mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR inkotanyi yavuze ko nubwo abantu bashobora kugira imyumvire itandukanye bakwiye guhurira ku ntego imwe yo kubaka  igihugu.