Twagombaga gushaka uburyo Abanyarwanda bagomba kubaho ku bwabo-Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye ba rwiyemezamirimo barenga 5000 b’abanyafurika, ko impinduka zabaye mu iterambere ry’u Rwanda, ryaturutse ku baturage ubwabo, inzego, politiki zashyizweho nko kwigisha abaturage no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ibi yabitangarije i Abuja muri Nigeria mu nama ngarukamwaka itegurwa na Tony Elumelu Foundation.

Ni mu kiganiro Perezida Kagame yahaye ba rwiyemezamirimo aho yari kumwe na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall, Félix Tshisekedi wa RDC, Visi Perezida wa Nigeria, Osinbajo na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda.

Iki kiganiro gitangwa n’aba bakuru b’ibihugu kigamije gutuma ba rwiyemezamirimo bari muri iyi nama bagirana ubusabane kugira ngo batange ubuhamya bw’uburyo leta yatanga umusanzu watuma ubucuruzi kuri uyu mugabane butera imbere.

Perezida Kagame yagarutse ku mpinduka zabaye mu Rwanda, avuga ko nta mahitamo abanyarwanda bari bafite kuko usubije amaso inyuma usanga barageze hasi hashoboka ku buryo nta handi hari haharenze ho kujya uretse kubyuka.

Ati “Icya mbere twagombaga kurwana nacyo cyari imyumvire y’abaturage bacu. Kuko hari amateka aho abaturage bicaraga bagahabwa iby’ubuntu biturutse mu mahanga”.

“Twagombaga gushaka uburyo bw’uko abanyarwanda bumva ko bagombaga kubaho ku bwabo. Ibi ndahamya ko bireba n’abandi banyafurika. Tugomba kugira uruhare rwacu nubwo twabona ubufasha tukabukoresha mu buryo butwongerera ubushobozi hanyuma tukabwubakiraho”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu guhindura imyumvire, abaturage babwirwaga ko iterambere ari ikintu bagomba gukora, uburumbuke ari icyo bagomba kugeraho, hanyuma hagasigara kwibaza uko babigeraho.

Ati “Turavuga ngo Abanyarwanda bihera kuri twebwe, twabigenza dute, ni angahe twashoye ubwacu mu bumenyi, imyumvire, dufata igihe kingana iki mu gukora ibyo tuzi ko tugomba gukora tudategereje ko hari undi ubidukorera”.

Perezida Kagame yagarutse ku gushora imari mu bumenyi, mu bikorwa remezo, avuga ko iyo birangiye igikurikiraho ari ugukora ubucuruzi, gahunda ya ba rwiyemezamirimo, guhanga ibishya n’ubuvumbuzi ariko ibi byose ntibyabaho mu gihe utashyize imbaraga mu miyoborere myiza.

Ati “Uko ni ko twagerageje kubigenza kandi twari ku gitutu kubera aho twavaga twagombaga kwiyumvisha ko dushobora kubikora nta yandi mahitamo twari dufite. Twatangiye gukora uko dushoboye. Uko niko twabashije kugera ku iterambere”.

Perezida Kagame yavuze ko igihugu cyacu cyari cyaramunzwe na politiki y’amacakubiri, ariko ubuyobozi bwiza bwabashije kugishyira hamwe no kugishyira mu murongo w’iterambere kirimo kugeraho.

Iyi nama kandi ijyanye no gusoza amahugurwa yari ahuje urubyiruko rw’Abanyafurika 3000 batoranyijwe mu bandi ibihumbi 200, bafashwaga n’ikigega cyashinzwe n’uyu muherwe.

Muri aba bantu bahawe aya mahugurwa harimo abanyarwanda 25, aba barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu by’ubuhinzi, ubukerarugendo iby’ingendo, inganda, ubuzima n’uburezi.

Iyi nama yitabiriwe na barwiyemezamirimo barenga 5000 b’Abanyafurika

Photo: Village Urugwiro