Abavuye Iwawa bateye imbere ariko baracyabonwa nk’Abanyangeso mbi

Rumwe mu rubyiruko rwavuye mu kigo ngororamuco cy’i Wawa bibumbiye mu makoperative anyuranye baravuga ko nyuma yo kuvayo ubuzima bwabo bwahindutse bakaba bafite icyerekezo cy’iterambere. Gusa ngo hamwe na hamwe sosiyete nyarwanda ntirabiyumvamo.

Kuva ibigo ngororamuco byatangizwa mu Rwanda, urubyiruko rusaga ibihumbi 19 rumaze guca mu kigo ngororamuco cy’Iwawa.

Aba basohoka barigishijwe imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho ikabarinda gusubira mu ngeso mbi bahozemo.

Bamwe muribo baravuga ko imyuga bize yabafashije kubaho.

Manzi Vedaste ayobora Koperative ‘Ubuzima Bushya’ yashinzwe n’urubyiruko rwavuye iwawa na bagenzi be bo muri Koperative ‘Imbaraga z’Igihugu’ zose zo mu karere ka Gasabo, baragaragaza iterambere bagezeho nyuma yo kuva Iwawa nubwo bakigorwa n’abakibabona mu ishusho y’abagifite imyitwarire mibi.

Manzi Vedaste ati “Nk’ubu wicara amasaha abiri cyangwa atatu ukabona umuntu araje ati ngwino hano mfite akazi, mbese dufite icyizere rwose.”

Undi witwa Vuguziga Noel ati “Ubu urwego ngezeho nshobora kwigurira ipantaro mbere ntarabishoboraga no kuba nakwishyura inzu.”

Undi nawe witwa Uwajeneza Claude ati “Aho naviriyeyo naho ngeze ubu, ni ahantu hashimishije kuko hari byinshi nabashije kugeraho.”

Byakunze kuvugwa ko abava iwawa hari ubwo babura gikurikirana bagasubira mu ngeso mbi.

 Koperative ‘Ubuzima Bushya’ ikorera Kacyiru yatangiranye Abanyamuryango 60 ariko isigayemo 12 nk’uko Perezida wayo yabibwiye itangazamakuru rya Flash.

Ese inzego z’ibanze zinabegereye zibitaho gute?

Raymond Chretien Mberabahizi umuyobozi wungirije ushinzwe iterembere ry’ubukungu mu karere ka Gasabo avuga ko muri buri murenge hari koperative y’abana bavuye Iwawa kandi buri gihembwe ngo barazisura bakumva ibibazo zifite.

Ati “Bariya bana bavuye Iwawa baba barize imyuga icya mbere dukora kugirango tubashe kubakurikirana ni uko muri buri murenge aho bagiye bari bagenda bagira koperative, ku buryo nibura buri gihembwe duhura n’ababahagariye n’abayobora koperative zabo tukumva ibibazo bafite.”

Mberabahizi anavuga ko banashyize ingufu mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abatarumva ko umwana uvuye Iwawa aba yarahindutse.

Bosenibamwe Aimé, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco we avuga ko ikigo ayoboye gishyize ingufu mu gukorana n’abafatanyabikorwa hagamijwe gutera inkunga imishinga y’urubyiruko rwavuye Iwawa cyane ngo aba bo bagomba guhabwa umwihariko.

Ati “Buri koperative yemerewe gukora umushinga utarengeje miliyoni icumi, ariko uwo mushinga ni uwo kugura ibikoresho, ayo mafaranga atangwa mu buryo bw’inguzanyo, iyo yishyura neza, yishyura icya kabiri ni ukuvuga miliyoni eshanu izindi miliyoni eshanu tukazimuha nk’impano, tukazimuharira.”

Raporo zitandukanye zigaragza ko ibigo ngororamuco byagabanyije ingano y’ibisambo n’ubujura bushikuza ibintu, uburaya, abishora mu biyobyabwenge n’iyindi myitwarire ibangamiye abaturage.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco igaragaza ko 80% by’abanyura mu bigo ngororamuco basubizwa mu buzima busanzwe kandi bakabasha kugaragaza impinduka nziza harimo no gukoresha ubumenyi ngiro bigishwa mu gihe bagororwa.

Daniel Hakizimana