Bagirigomwa Claver utuye mu murenge wa Gisozi akagari ka Ruhango,umudugudu wa Rukeri arasaba kurenganurwa, nyuma y’aho avuze ko akubiswe Incuro ebyiri n’abagizi ba nabi babishyigikiwemo n’urwego rw’umudugudu.
Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko yakorewe ihohoterwa inshuro ebyiri, aho yakubitwaga n’abagizi ba nabi avuga ko bari bashyigikiwe bakamukubita mu mwaka ushize wa 2018, indi nshuro ni mu kwezi kwa gatanu uyu mu mwaka.
Bagirigomwa aragaragaza uburyo yakubiswe, akavuga ko byagizwemo uruhare n’umuyobozi w’umudugudu kuko atashatse kumenya amakuru abera aho ayobora.
Bagirigomwa ati “Uwo mugore n’abayobozi barambwiye ngo niratana ko nzi amategeko,bambwira ko bazankubitana nayo. Uwo muyobozi w’umudugudu ntiyigeze antabariza ngo avuge ko hari ikibera mu mudugudu ayobora, nta na raporo yigeze itangwa ku kibazo cyanjye ari nayo mpamvu mvuga ko ubuyobozi bw’umudugudu bubifitemo uruhare.’’
Uyu muturage avuga ko inzego z’umudugudu, akagali, umurenge birengagije ikibazo cye agasaba izindi nzego ko abamuhohoteye bashyikirizwa ubutabera ni na cyo abaturanyi be bifuza.
Ati “Icyo nsaba inzego z’umutekano, ni uguhana abampohotera, hanyuma ababishinzwe bankakorera raporo, bagaragaza ihohoterwa nakorewe. Abampohoteye bagashyikirizwa ubutabera.’’
Jean Marie uvuga ko bakubise Bagirigomwa areba ndetse akanamukiza, yambura inyundo abo bagizi ba nabi aragira ati “Yampaye inzu yo kubamo barayisenya ubu ntaho mfite mba, icyo nsaba inzego zibishinzwe kumurenganura, ubu se guhora akubitwa wenyine muri uyu murenge ni uko ari we ufite inzu nziza cyangwa ihenze yonyine,ako ni akarengane rwose.’’
Undi muturanyi we witwa Hishamunda Phillipe ati “Ni ukuri uyu musaza, abayobozi bazagere aho byabereye, uwamusenyeye inzu akanamukubita agashyikirizwa ubutabera, ndumva ari cyo namusabira.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi buvuga ko iki kibazo bukizi, ndetse ko bwasabye uyu musaza ko yageza ikirego cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuko bo nta bushobozi bafite bwo kugikemura.
Niragire Theophire ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi. Twavuganye ku murongo wa telefoni.
Ati “Njyewe uyu musaza ikibazo yarakimbwiye ariko abimbwira ndi mu kiruhuko cy’akazi, n’ubu ndacyakirimo, namugiriye inama mubwira ko ikibazo yagize cyo gukubitwa kuri buriya buryo,kitajya mu nzego z’ibanze kijya ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuko harimo gukubitwa no gukomeretswa kandi uwabimukoreye aramuzi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenga yongeraho ko yari yabwiye Bagirigomwa kujya ku Kagari bakamukorera raporo akajya kuri RIB, ageze ku kagari ngo bamusabye ko abaha amakuru n’amazina y’abamuhohoteye ariko ikibazo cye ngo ntashaka kubonana n’abantu arashaka ko gikemukira kuri Telefone.
Ingingo y’148 mu gitabo cy’amategeko ahana y’U Rwanda ivuga ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa iteganya igihano, ku va ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, ku muntu wahamwe no gukubita no gukomeretsa.
AGAHOZO Amiella