Abafite ubumuga bavuga ko bagihutazwa ahatangirwa serivise

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije n’abafite ubw’uruhu, bavuga ko  uburenganzira bwabo bugihutazwa, by’umwihariko ahatangirwa servisi no mu miryango yabo.

Mukarusine Claudine ni umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ko hari igihe we na bagenzi be bajya gufata amavuta yorohereza uruhu ariko bagasanga mu  mavuriro ntayahari  cyangwa yaba anahari  bakakirwa mu buryo batishimiye.

Aragira ati “Hari igihe ujya kwa muganga ugiye gushaka amavuta yo kwisiga, ashobora kukurinda kanseri y’uruhu, ugasanga ntayo cyangwa bakakubwira ko ntayo bafite. Hari n’igihe batwita amazina ngo za Nyamweru, urumva baba batwambuye uburenganzira bw’ubumuntu.”

Buntubwimana Marie Apoline nawe afite ubumuga bw’ubugufi bukabije,  avuga ko mu miryango no muri sosiyete bafatwa nk’abadafite agaciro.

Aragira ati “ Hari igihe bagufata nk’umunyantege nke, bakumva ko uko ureshya ari nako ubwenge bwawe bureshya, wajya nk’ahantu bakaguha umwana muto ngo aguherekereze, urumva rero ntabwo ari byo. Hari igihe uba wigiriye muri gahunda zawe bwite, nko gusura umusore mukundana cyangwa ahandi, urumva ko uburenganzira bwawe buba bubangamiwe.”

Hari kandi abaturage bavuga ko mu miryango n’ubundi, uburenganzira bw’abafite umuga bukivogerwa, kuko usanga bamwe bakitwa amazina ahuzwa n’ubumuga bafite.

Aba barifashisha ingero z’uko babona abafite ubumuga bafatwa aho batuye.

Umwe muri bo ati “Hari igihe usanga abafite imyumvire mibi barimo guhamagara ngo  Kiriya Gicumba cyangwa kiragi, urumva ntabwo aribyo.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyiciro 13 by’abafite ubumuga butandukanye, Ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR, rivuga ko muri ibi byiciro byose hakiri icyuho mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Umukozi muri NUDOR ushinzwe amategeko, Bwana Murema Jean Baptiste, arasaba ko inzego zose guha agaciro uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Ati “Muri serivisi za buri munsi zitangwa, harimo n’icyiciro cy’abantu bafite ubumuga baba bafite imbogamizi zigiye zitandukanye. Hari abafite ubumuga bw’uruhu, ubwo kutabona, ubw’ingingo n’ubundi, abatanga serivise bagomba kugenzura, niba ibyo byose byubahirizwa ku bafite ubumuga.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu Madamu Marie Claire Mukasine, avuga ko komisiyo ayoboye iri guhugura inzego zitandukanye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa, gahunda zigamije kubahiriza ubureganzira bw’abafite ubumuga.

Ati “Izo nzego zikorera abanyarwanda zitanga serivise zitandukanye, cyane byagera ku cyiciro cy’abafite ubumuga, bakamenya ko bakeneye kongera kwibutswa kwitabwaho byihariye.”

NUDOR iherutse gushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe, bugamije kugaragaza aho u Rwanda rugeze, rushyira mu bikorwa amasezerano 24 yasinywe mu 2018 i Londres mu Bwongereza, mu kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga.

Mu nzego zose zitandukannye ibyakozwe neza, ubushakashatsi bugaragaza ko ari 125% ibiri mu murongo ni 13% ariko 38% ntibirakorwaho.

Ntambara Garleon