Umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda ufite icyo umaze – Rucagu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga ni umunsi mwiza  w’Ubwigenge bw’u Rwanda,  rwabonye  tariki nk’iyi mu 1962, hakaba hashize imyaka 60 rwigobotoye abakoloni b’Ababiligi.

 Icyakora inararibonye muri Politiki y’u Rwanda zivuga ku ruhando mpuzamahanga ko rwabonye ubwingenge, ariko imbere mu gihugu Ubwigenge bwari igice kuko bwizihijwe n’Abanyarwanda bamwe  abandi barameneshejwe.

Izi nararibonye zigaragaza ko ubwigenge bwuzuye ku banyarwanda bose bwabonetse tariki ya 4 Nyakanga 1994, nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda Rucagu Boniface, agaragaza ko umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda ufite icyo uvuze ku gihugu.

Ati “Uyu munsi ufite icyo umaze, kuko ba Perezida ntibakiyobora igihugu ba guverineri, generale baba muri Kongo, Visi guverineri wabaga Bujumbura ntabo. Igihugu kirayoborwa na benecyo.”

Bamwe mubaturage nabo bagaragaza ko umunsi w’ubwingenge ubibutsa ko hari igihe abanyarwanda babayeho bafatirwa ibyemezo n’abanyamahanga, ariko ubu abaturage b’u Rwanda akaba aribo biyoboye ubwabo, aho umuturage yishyira akizana.

Umwe ati“Icyo gihe niba abaturage barakoronizwaga, ubu ntabikiriho. Ubu rero urumva umuturage abifitemo inyungu, ahubwo ayo mateka yigishwe mu mashuri abana bayamenye.”

Undi ati “ Ikibi cy’ubukoloni habagaho gukora winjiriza ba banyamahanga, ariko ubu umuntu arakora yiyinjiriza, yinjiriza n’igihugu.”

Undi nawe ati “ Twibohoye abakoloni! Ubu ng’ubu turigenga, urumva rero ibintu biba ari sawa iyo wakolonijwe nyuma ukigenga, ibyemezo byose ari wowe ubyifatira.”

Ku  rundi ruhande ariko Inarariboonye mu Plitiki y’u Rwanda Rucagu Boniface, avuga ko u Rwanda ubwo rwabonaga ubwengenge mu 1962, hari abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi  bari barameneshsjwe, bityo akagaragaza ko ubwigenge bw’u Rwanda bwari igice kuko ku ruhando mpumzahamganga u Rwanda rwarafatwaga nk’urwigenga, ariko imbere mu gihugu hari abaturage bagikandamizwa abandi bakameneshwa.

Ati “ Usesenguye birushijeho njye nakubwira ko nyuma y’itariki ya 4 Nyakanga 1994, ubwo FPR Inkotanyi yari imaze kubohora u Rwanda, abanyarwanda bose bariyumva mu bwigenge bw’u Rwanda. Kuko abanyarwanda bose, imipaka yose, ibyababuzaga byose kuba muri iki gihugu byavuyeho.”

U Rwanda rurizihiza ku nshuro ya 60 isabukuru y’ubwigenge, hari ababona ubu bwigenge nk’amahirwe yapfushijwe ubusa, kuko yari kuba inzira yari gutuma Abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, ariko si ko byagenze.

Daniel HAKIZIMANA